Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo, yasabye MONUSCO guhambira ikava ku butaka bw’igihugu cye ngo kuko mu myaka 22 ihamaze ntacyo yigeze ihamara.
Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga n’abatuye i Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Modeste Bahati yavuze ko MONUSCO igomba guhambira ikava ku butaka bwa RDC nta mananiza, ngo kuko mu myaka 22 imaze muri kiriya gihugu itashoboye gushyira mu bikorwa ubutumwa bwayo bwo gutekanisha RDC.
Ati: “Abashaka ko MONUSCO igenda muri he? Duhangayikishijwe no kuba bigikwiriye gukomeza MONUSCO ku butaka bwacu. Abantu 20,000 (abasirikare) bamaze hano imyaka 22 ariko twabuze amahoro.”
“MONUSCO igomba guhambira ikagenda, twebwe utwacu tuzaharanira amahoro, umutekano n’ubusugire bw’ubutaka bwacu.”
Perezida wa Sena yunzemo ko nk’inteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa bashyigikiye Ingabo za FARDC ziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’igihugu.
Yaboneyeho gusaba urubyiruko rw’abanye-Congo kwinjira mu gisirikare ku bwinshi.
Abanye-Congo bakomeje kwikoma MONUSCO bayishinja kuba yarananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje kiriya gihugu, irimo n’uwa M23.
Ubu butumwa buheruka gutangaza ko nta bushobozi bufite bwo guhangana n’uriya mutwe, gusa nanone bukavuga ko ari bwo bwatumye uriya mutwe wamaze gufata Umujyi wa Bunagana utanafata Goma.

4 Responses
Perezida wa Sena ya RDC yasabye MONUSCO guhambira ikava mu gihugu cye
Ikibazo mufite ntimukunda igihugu kdi ntabayobozi mugira.
Ese muzi ngo mufite abasirikare niyo abaturage ba congo bahinduka abasirikare bose mudakunda igihugu cyanyu ntamutekano mwagira.
MUBANZE MUKUNDE CONGO

Ubu se ni ho babonye ko nta cyo imaze kuko itabakubitiye M23!!!
Imyaka yose bahamaze se ni nde utabona ko nta cyo imaze hariya!
Wa mugani baje kurinda amahoro. Barayarinze nyine ntiyaza kuko bari mu bindig! Ese ko bayigeze basakuza iyo babonaga imodoka za Monusco zigwa zirimo amabuye y’agaciro!!!
Nibayirukane wa mugani birwarize.
Ahubwo banafite ubwo bushobozi bwo kuyihambiriza mu gihe batanafite ubwo guhambiriza aba chinois barema agahugu bakoramo ibyo bashaka nta muyobozi wa Congo ufite uburenganzira bwo kuhagera!!