Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ibona ingabo za Leta ari zo zirebwa cyane no kuba zakura umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mujyi wa Bunagana zimaze ukwezi zifashe.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, i Kinshasa tariki ya 13 Nyakanga 2022, cyibandaga ku mutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Umunyamakuru Papy Okito w’ikinyamakuru Echo d’Opinion yamubajije ati: “Ukwezi kurashije M23 igifite umujyi wa Bunagana, kandi ntacyo MONUSCO yabikozeho. Ese mwaba murambiwe cyangwa nta mbaraga mugifite zo gukura bariya bantu hariya? Kubera ko ibikorwa by’ubukungu biragoye hano i Goma bitewe n’ifungwa ry’uriya mupaka.”
Gillmann yasubije uyu munyamakuru ko amakuru afite ari uko ingabo za MONUSCO zigerageza gushyigikira ingabo za Leta ya RDC zihanganye na M23, ahakana ko zaba zinaniwe.
Ati: “Ntabwo tunaniwe na gato nk’uko ubivuze. Kandi twiteguye gusubiza inyuma ibitero bya M23. Wabonye ijambo Intumwa Nkuru yagejeje ku kanama k’umutekano, ni igisubizo cyacu gitomoye kitwemerera guhangana na M23 no kuyikumirana ingoga kuba yakomereza mu mujyi wa Goma.”
Umuvugizi wa MONUSCO yakomeje asobanura ko kwirukana M23 muri Bunagana bireba ingabo za Leta. Ati: “Ubu ngubu ku birebana na Bunagana, ni ikibazo kiduhangayikishije. Dukomeje gusaba M23 kurambika intwaro. Ariko ingabo zanyu ni zo zigenga kandi ziri ku murongo w’imbere mu kugaba ibitero mu mujyi.”
Umunyamakuru Benoit Kambere Lisumba wa L’Emergence & Echo de la Région des Grands Lacs ashingiye ku gisubizo Gillmann yari amaze gutanga, yagaragaje ko yumva gahunda ya MONUSCO ari ukurinda aho M23 itarafata maze aramubaza ati: “Ese M23 izaguma hariya imyaka myinshi? Ubu ihamaze ukwezi.”
Gillmann yasubije ko RDC ifite igisirikare kiri imbere ku rugamba, cyigenga kandi gifite inshingano yo kurinda no kwisubiza imbibi z’igihugu. Ati: “Mufite igisirikare cyigenga, kiri imbere ku murongo, kandi gifite inshingano yo kurinda imbibi. Turi hano ngo tubafashe, ngo dufatanye na bo mu bikorwa, haba kubikorwa twenyine cyangwa dufatanyije, mu gihe hari habaho guhungabanya kutaziguye uburinzi bw’abasivili, ariko dukorana n’igisirikare cyanyu.”
Yibukije umunyamakuru ko ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza Leta kurwanya M23 ndetse zishyiraho ibirindiro byo gukumira ko uyu mutwe witwaje intwaro wafata utundi duce. Gillmann ati: “Kandi tuzakomeza kubikora dufasha kandi dufatanya n’igisirikare cyanyu cya mbere gifite inshingano kandi kiyoboye ibikorwa byo kurwanya M23.”
Agaruka kuri Bunagana, Gillmann yagize ati: “Yego ndabyumva hariho kubabara no gutekereza ku buryo ingabo zisa n’aho zitari kwisubiza Bunagana byihuse nk’uko mubyifuza ariko ndabizeza ko igisirikare cyanyu giteguye kandi natwe turateguye.”
Abarwanyi ba M23 bafashe Bunagana mu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2022. Basobanura ko bazarekura uyu mujyi mu gihe Leta ya RDC izemera imishyikirano na bo, ikubahiriza amasezerano impande zombi zagiranye.


