MONUSCO yemeza ko idafite ububasha bwo gukora iperereza kuri RDF ishinjwa kwinjirira RDC

Sangiza iyi nkuru

Misiyo y’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ivuga ko idafite ububasha bwo gukora iperereza ku ngabo z’u Rwanda zishinjwa kwinjira muri iki gihugu, ngo zijya gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Tariki ya 13 Nyakanga 2022, i Kinshasa habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, Bintou Keita uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa UN muri RD Congo, Maj. Abdouli Bariou Alao Salou uyobora ibiro bishinzwe amakuru areba rubanda muri iyi misiyo na Dr Eugene Kongnyuy uhagarariye ikigega UNFPA muri iki gihugu.

Umunyamakuru Venant Vidusa wa radiyo na televiziyo y’igihugu, RTNC, yabwiye Gillmann ko mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka, umwe mu bayobozi b’ingabo za MONUSCO yavuze ko kugeza ubu nta ngabo z’u Rwanda zigaragara mu mutwe witwaje intwaro wa M23, bitandukanye n’ibyo Leta y’iki gihugu imaze igihe izishinja.

Vidusa ati: “Uyu munsi nyuma y’igihe kiri hafi y’ukwezi, ese ubuyobozi bw’ingabo za UN bwarangije kugenzura aya makuru? Ese niba bwarayagenzuye, bwaba bwaramaze kubonamo izo ngabo? Icyo ni cyo kibazo cyanjye nifuza ko mwansubiza.”

Gillmann yasubije uyu munyamakuru ko agiye gushyira umuco kuri iki kibazo, amusobanurira ko ibibazo birebana n’imipaka n’ukwinjira kutemewe kw’ingabo z’amahanga kwakorerwa muri RDC gukorwaho iperereza n’urwego ruzwi rw’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura imipaka, EJVM.

Ati: “Uru rwego rwagezwaho ikirego na RDC cyangwa kimwe mu bihugu by’abaturanyi, ni rwo rushobora gukora iperereza, kandi ni rwo rushobora kugenzura amakuru. Twebwe amakuru n’ibirego twakira ntabwo tubishyira ku mugaragaro. Mu buryo bworoshye, ntabwo dufite ububasha bwo gukora iperereza cyangwa kugenzura amakuru.”

Gillmann yasobanuye ko icyo MONUSCO ikora ari ukwakira amakuru, ikayashyikiriza komisiyo ya RDC ishinzwe ibihano ibifitiye ububasha, hanyuma, ikayageza kuri EJVM, maze nayo ikazatangaza ibyavuye muri iri perereza.

Umuvugizi wa MONUSCO ariko yavuze ko ikizwi ari uko, nk’uko Bintou Keita, aherutse kubitangariza abagize akanama ka UN gashinzwe umutekano ari uko M23 yitwara nk’igisirikare gisanzwe, gifite ibikoresho bihambaye kurusha ibyo yari ifite mu bihe byashize. Ngo ibi ni byo bikurura ibibazo mu karere niba bitaba bishoboka ko uyu mutwe ufashwa ngo uhangane n’ingabo za Leta n’iziri mu butumwa bw’amahoro.

Leta ya RDC yemeza ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri RDC, zijya gufasha M23. Byatumye ifata icyemezo cyo gusesa amasezerano y’ubukungu yose yagiranye n’iki gihugu, ndetse ivuga ko binashoboka ko mu gihe kiri imbere yazanirukana Ambasaderi warwo, Vincent Karega. Rwo ruhakana rukanatera utwatsi iki kirego.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. MONUSCO yemeza ko idafite ububasha bwo gukora iperereza kuri RDF ishinjwa kwinjirira RDC
    None se niba kongo yemeza ko ingabo Z’Urwanda ziriyo nigaragaze ibimenyetso bifatika then ibone kurega.

  2. MONUSCO yemeza ko idafite ububasha bwo gukora iperereza kuri RDF ishinjwa kwinjirira RDC
    None se niba kongo yemeza ko ingabo Z’Urwanda ziriyo nigaragaze ibimenyetso bifatika then ibone kurega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *