Abasirikare bakuru muri RDF barimo Gen Safari bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyakoze ku nshuro ya 10 umuhango wo gusezerera abasirikare bakuru bacyo bagejeje ku myaka ibemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma yo gusoza amasezerano y’akazi.

Umuhango wo gusezerera aba basirikare wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, ejo ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Abandi bawitabiriye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere , Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri RDF.

Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe impamyabushobozi, bashimirwa umusanzu wabo batanze mu gisirikare cy’u Rwanda.

Aba barimo Maj Gen Safari Ferdinand wavuze mu izina rya bagenzi be, ashimira Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza ye mu kubaka umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda.

Yunzemo ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bazakomeza kubarizwa muri RDF ndetse ko bazatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira Albert, yashimiye aba basirikare hamwe n’imiryango yabo, ku bw’ubwitange bagaragaje bakorera igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *