Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko adashobora ‘guterwa ubwoba cyangwa ngo ashyirweho igitutu’ n’umuntu uwo ariwe wese, nyuma y’uko rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe rimuhaye amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura.
Perezida Ramaphosa w’imyaka 69 y’amavuko arashinjwa ibyaha bya ruswa, gusa anamaze igihe ari ku gitutu gikomeye kubera ibibazo bitandukanye byugarije igihugu cye birimo ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi, ubwiyongere bukomeye bw’ibyaha ndetse n’izamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli.
Amaze igihe kandi asabwa kwegura nyuma yo kwanga kwitaba Polisi ya Afurika y’Epfo ngo asubire iby’amamiliyoni y’amafaranga y’amanyamahanga yibwe mu ifamu ye ya Phala-Phala iherereye mu gace ka Lupopo.
Ku wa Kane w’iki cyumweru Ihuriro ry’abarwanirira ubukungu muri Afurika y’Epfo (EFF) ryatangaje ko rigiye kwegera amashyaka atandukanye arimo n’irya ANC, bakeguza Perezida Ramaphosa.
Julius Malema uyobora EFF yagize ati: “Ntabwo tugiye gusaba itakarizwa ry’ikizere risanzwe, turahamagarira iyeguza. Cyril agomba kugenda kuko yangije abaturage ba Afurika y’Epfo.”
Ejo ku wa Gatanu abarwanashyaka b’ishyaka ANC babyukiye mu myigaragambyo yasize bahaye Perezida Ramaphosa usanzwe ari Perezida waryo amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura.
Aba bavugaga ko mbere y’uko buriya bujura bukorerwa muri iriya famu ye muri 2020 yari azi neza ko ibintu bitifashe neza, gusa agahitamo kwinumira.
Perezida Ramaphosa ku wa Gatanu akomoza ku bamuhaye iminsi ibiri yo kuba yamaze kwegura, yagize ati: “Ntabwo nzaterwa ubwoba, ndangazwe cyangwa ngo nshyirweho igitutu.”
Yavuze ko ibirego by’ariya mamiliyoni ashinjwa bikomeye, bityo bikaba bikwiye kwitwa ukuri mu gihe byamaze gukorwaho iperereza.
Yavuze igihe Afurika y’Epfo igezemo nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko hatitawe ku mwanya w’ubuyobozi arimo, bityo na we akaba yiteguye kwishyura amakosa yaba yarakoze mu gihe yaba ariho.


