Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yafatiye mu mazu y’abacuruzi 10 litiro 4004 z’ibikomoka kuri peteroli zirimo 2020 z’amavuta ya moteri na 374 za mazutu byacururizwaga, ababicuruzaga bose bariruka.
Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Juakali, mu mudugudu w’Ihuriro, akagari ka Karambo, umurenge wa Gatenga tariki ya 13 Nyakanga 2022, nyuma y’aho abaturage batungiye agatoki Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yabisobanuye ati: “Ku wa Gatatu ahagana saa tanu, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano nibwo yakoze ibikorwa byo gufata abo bacuruzi, bakigera aho ubwo bucuruzi bukorerwa;
abacuruzi babonye inzego z’umutekano bakinga amaduka yabo bariruka, ni bwo habayeho gusaka aho bacururizaga bahasanga litiro 374 z’amavuta y’imodoka na litiro 3030 z’amavuta ya moteri (Hydraulic) byose byafatiwe mu mazu 10 y’ubucuruzi.”
Ibikomoka kuri peteroli byafashwe bibitse kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigarama, mu gihe igikorwa cyo gushakisha ba bacuruzi gikomeje.


