Ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC zatangiye gusura ikibuga zizakoreraho

Sangiza iyi nkuru

Kohereza ingabo z’akarere mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhiga inyeshyamba no kugarura amahoro bitangiye guharurirwa amayira.

Kuva ku wa Gatanu, itariki 15 Nyakanga, itsinda ry’abasirikare bakuru ba EAC rirabarizwa mu Mujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’intara ya Ituri, mu butumwa bw’iperereza mbere yo kohereza ingabo nyirizina.

Izo ntumwa zirangajwe imbere na General Jeff Unyaga, wo mu ngabo za Kenya. Zakiriwe na guverineri wa gisirikare w’Intara ya Ituri, Lt Gen. Johnny Luboya Kashama nk’uko tubikesha Mediacongo.net.

Gen. Jeff Unyaga yabwiye abanyamakuru ati: “Ubutumwa nyoboye ni ubutumwa bw’iperereza, kugira ngo tugire igitekerezo ku karere izo ngabo zizoherezwamo.”

Kuba izo ntumwa ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bije bikurikira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yafashe umwanzuro wo gushyiraho ingabo z’akarere no kuzohereza muri iki gihugu kimaze imyaka isaga 20 ari indiri y’imitwe yitwaje intwaro.

Intego y’izi ngabo za EAC izaba ari ukugarura ituze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo binyuze mu kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ihakorera.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC zatangiye gusura ikibuga zizakoreraho
    MURAKOZE MUJE MUKOMEZA KUTUGEZAHO AMAKURU YOSE

  2. Ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC zatangiye gusura ikibuga zizakoreraho
    MURAKOZE MUJE MUKOMEZA KUTUGEZAHO AMAKURU YOSE

  3. Ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC zatangiye gusura ikibuga zizakoreraho
    Nigute urugamba ruyborwa naba général bandi atari uwa kongo kandi aeimo bagiye gukora?uwakongo niwe wagombye kuyobora kuko ariwe uzi akarere neza kurusha abo bandi.

  4. Ingabo za EAC zizoherezwa muri RDC zatangiye gusura ikibuga zizakoreraho
    Nigute urugamba ruyborwa naba général bandi atari uwa kongo kandi aeimo bagiye gukora?uwakongo niwe wagombye kuyobora kuko ariwe uzi akarere neza kurusha abo bandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *