Bamwe mu badepite bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) barasaba ko umurambo wa Mobutu Sese Seko wayoboye iki gihugu wavanwa aho ushyinguwe muri Maroc, ugacyurwa.
Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabitangaje, iri tsinda ry’abadepite riyobowe na Willy Bolio Emina, babona Mobutu ari umuntu wakoreye igihugu ibyiza, agaharanira amahoro n’umutekano mu burasirazuba, n’ubwo atagezweho.
Depite Emina mu nama yamuhuje na bagenzi be tariki ya 15 Nyakanga 2022, yagize ati: “Ibyo Mobutu yakoreye iki gihugu ntibigana n’ibyo akorerwa. Icya mbere ku byerekeye amahoro mu burasirazuba, mu ntambara ndende yamaze iminsi 80, yari yiteguye kujya mu mishyikirano kugira ngo amahoro aboneke.”
Yakomeje asobanura ko kuva Mobutu yapfa, uburasirazuba bwa RDC butarangwamo amahoro. Ati: “Kuva yapfa, nta mahoro ari mu burasirazuba. Gahunda yo komora (balkanization) ibaye idakunze, byaba ari ukubera Mobutu washoboye kumvisha Abanyekongo ko bahuriye ku gihugu kimwe.”
Aba badepite bafite gahunda yo kugeza iki cyifuzo kuri Perezida w’Inteko ishinga amategeko, na we akakigeza kuri Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi bemeza ko mu 2019 yabasezeranyije ko umurambo wa Mobutu uzacyurwa.
Mobutu wayoboye RDC icyitwa Congo na Zaïre imyaka 32 yapfiriye i Rabat muri Maroc tariki ya 7 Nzeri 1997 ubwo yariyo mu buhungiro nyuma y’amezi hafi ane akorewe ‘coup d’état’. Aba badepite babona umurambo we ukwiye gucyurwa nk’uwa Etienne Tshisekedi n’iryinyo rya Patrice Lumumba.


