Inyeshyamba zo muri Tchad zahagaritse ibiganiro zagiranaga na leta y’inzibacyuho

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, inyeshyamba zo muri Tchad zavuze ko zihagaritse uruhare rwazo mu biganiro na guverinoma y’inzibayuho, intambwe yateye gushidikanya ku ruhare bazagira mu mushyikirano uteganyijwe muri Kanama ugamije kuba intangiriro y’itegura ry’amatora amaze igihe ategerejwe.

Ibiganiro byubaka amahoro byabereye muri Qatar hamwe n’abategetsi b’inzibacyuho ba Tchad byari bigamije kugabanya amakimbirane nyuma y’uko perezida w’agateganyo Mahamat Idriss Deby afashe ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa se mu mwaka ushize.

Mu itangazo rihuriweho, inyeshyamba zashinje abahagarariye guverinoma y’agateganyo kuba barateje “umwuka mubi” mu biganiro ndetse banatangaza inama y’umushyikirano ku ya 20 Kanama batagishijwe inama k’uko iyi nkuru dukesha SABC ivuga.

Itangazo ryagize riti: “Turabona imishyikirano ntaho igana.”

Ku wa Kane, abategetsi ba Tchad batangaje umunsi w’inama y’umushyikirano, Deby yerekanye ko ari intambwe ya mbere yo gutegura amatora. Iyi nama byari biteganyijwe ko izitabirwa n’imitwe yitwaje intwaro ariko ibisabwa kugirango izitabire ntibirumvikanwaho.

Deby yatangaje ko ari umuyobozi w’inama y’inzibacyuho muri Mata 2021 nyuma y’aho se, umutegetsi wari umaze igihe kinini ayoboye Tchad, Idriss Deby, yiciwe ku rugamba aho yari yasuye ingabo zari zihanganye n’inyeshyamba mu majyaruguru.

Ku ikubitiro akanama ke kari kavuze ko kazayobora inzibacyuho y’amezi 18 ku butegetsi bwa demokarasi, ariko ntikagaragaza ikimenyetso na gito cyo gutegura amatora kuko igihe ntarengwa cyegereje.

Igitutu cyatangiye kwiyongera kuva mu matsinda atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad ndetse n’abafatanyabikorwa bombi kugirango bihutishe inzibacyuho. Tchad ni umufatanyabikorwa w’u Bufaransa n’ibindi bihugu by’iburengerazuba mu kurwanya abarwanyi ba kisilamu bo mu karere ka Sahel.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *