f73624717425e706b608d97f136adec797ded57b.jpg

Jackie Chan ari gukorera filimi irata ubutwari bw’u Bushinwa ahahoze ari indiri ya Islamic State

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Hajar al-Aswad wari indiri ya Islamic State wahindutse amatongo kuva mu 2018 haba ibikorwa bya gisirikare byo kwirukanamo intagondwa z’Abayisilamu hafi y’umurwa mukuru wa Syria, wongeye kugarukana ubuzima nyuma y’aho Jackie Chan atangiye kuhatunganyiriza filimi ya action.

“Operation Home” ni filimi ishingiye ku gikorwa u Bushinwa bwakoze mu 2015 bukura abaturage babwo n’abandi banyamahanga mu ntambara yo muri Yemen, igikorwa cyaragaragaye nk’ikirango cy’ubushobozi bw’igisirikare cya Beijing.

f73624717425e706b608d97f136adec797ded57b.jpg

Muri Yemeni ntabwo ari ho iyi filimi izafatirwa amashusho kubera ko hafatwa nk’ahantu hadatekanye kubw’ibyo abategura iyi filimi, banashyigikiwe na sosiyete ikora ibijyanye na filimi yo muri UAE, basanze amashusho amwe akwiye gufatirwa muri uyu mujyi wari warabaye amatongo muri Syria.

Kuri uyu wa Kane ushize, amatongo ya Hajar al-Aswad yari yuzuyemo itsinda ry’abakinnyi bambaye imyenda y’imiryango yo muri Yemeni, n’abashinwa barimo gufata amashusho y’iyi filimi.

f61bd49ecdfa2f7d85577331c72a993899c2b9c6.jpg

Jackie Chan ni producer nyamukuru, nubwo nta gahunda afite yo gusura Syriank’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Iyi filime yitezweho kuzerekana uruhare rw’abategetsi b’Abashinwa mu gutabara abantu bavanwa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

fb2a276c8d9b6b060032eb57925853e64712515e.jpg

Ambasaderi w’u Bushinwa, kimwe mu bihugu bike byakomeje kugirana umubano mwiza n’ubutegetsi bwa Perezida wa Syria, Bashar al-Assad, yari ahari kugira ngo atangize ku mugaragaro ifatwa ry’amashusho y’iyi filimi rizamara iminsi myinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *