Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ivuga ko idakwiye kunengwa yonyine kandi ikorana n’ingabo za Leta zizwi nka FARDC.
Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillman, yabibwiye umunyamakuru Jean-Serge Boranzima mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa tariki ya 13 Nyakanga 2022, ubwo yari amaze kumubaza niba ibikorwa by’ingabo zabo mu gihe zimaze muri RDC byarageze ku rwego rushimishije cyangwa ruri hasi.
Gillmann asanisha iki kibazo n’abamaze igihe kinini banenga ingabo za MONUSCO, bamwe muri bo basaba ko zava ku butaka bwa RDC kubera ko ngo zananiwe kugarura amahoro n’umutekano, yibukije umunyamakuru ko izi ngabo zikorana n’iza Leta.
Yagize ati: “Ntabwo twanenga MONUSCO nk’aho ari urwego rukora rwonyine. Ibyo MONUSCO yagezeho ni ukubera ko yakoranye neza na Leta. Rero intsinzi yayo ni yo yanyu. Kandi kuvuga ko nta cyagezweho byaba bigaragaza ko Congo yaba iri mu bihe nk’ibyo mu 1999. Ntekereza ko buri wese yashobora kubona ko ibintu biri mu buryo.”
Gillmann yakomeje ati: “Ndibutsa ko intsinzi n’ibyo MONUSCO itagezeho, ari byo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ntabwo dukora twenyine, dukorana na Leta n’abayobozi banyu. Kandi tuzakomeza gukorana mu buryo bunoze bwafunga uru rupapuro rw’amateka ya RDC.”
Muri rusange, MONUSCO ibona ku bufatanye na Leta ya RDC hari byinshi byagezweho kurusha ibitaragezweho, birimo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu ntara yahoze ari Katanga, Tanganyika, Kasaï, Tshopo na Haut-Uélé.


