Umugabo w’imyaka 38 wo mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, haravugwa arakekwaho guhohotera umwana w’umuhungu bari bajyanye kuvoma bavuyeyo bageze mu ishyamba amukubita umutego yitura hasi atangira kumusambanya ku ngufu.
Ni icyaha bivugwa ko uyu mugabo akekwaho gukorera umwana w’umuhungu w’imyaka 13 kuwa Gatanu itariki 15 Nyakanga 2022.
Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, buvuga ko uyu mugabo yajyanye n’uwo mwana kuvoma aho mu gace batuyemo mu Mudugudu wa Rwakigeri mu Kagari ka Cyinzovu, ubundi bavuyeyo bageze mu ishyamba rihari, agatangira kumutera ubwoba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yatangaje ko uyu mugabo yabanje gutera ubwoba uwo mwana amubwira ko agiye kumushimuta, undi agashya ubwoba agashaka gukizwa n’amaguru ariko nyamugabo akamubera ibamba nk’uko iyi nkuru dukesha Radio TV 10 ikomeza ivuga.
Uyu muyobozi avuga ko ubwo uwo mwana yashakaga kwiruka ngo acike uyu mugabo, yahise amukubita umutego, undi akikubita, agahita amukuramo ikabutura ubundi aramusambanya.
Kagabo Jean Paul avuga ko uyu mwana yageze mu rugo agatekerereza ababyeyi be ibyamubayeho ko uwo mugabo yamusambanyije ari bwo hitabazwaga inzego, zigahita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kabarondo naho uyu mwana we akaba yahise ajyanwa gukorerwa isuzuma.
“Turasaba abantu kwiyubaha bakareka ingeso mbi nk’izi zikunze kugaragara zo gusambanya abana, ” uyu ni Kagabo uvuga ko nubwo inzego zishinzwe iperereza ariko ko abantu bakwiye guhagarika ingeso mbi nk’izi zikekwa kuri uyu mugabo.


