RDC: Kabund yashinze ishyaka, yiyemeza kurwanya Tshisekedi bahoze ari inshuti magara

Sangiza iyi nkuru

Jean-Marc Kabund wahoze ari Visi-Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi.

Kabund yahoze ari inshuti magara na Perezida Tshisekedi, dore ko yanahoze ari umuyobozi w’ishyaka rye UDPS riri ku butegetsi.

Yemeje ko yashinze ishyaka ‘Alliance pour le changement’ mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere.

Ni ishyaka yashinze nyuma yo gushwana cyane na Perezida Tshisekedi, ibyatumye mu ntangiriro z’uyu mwaka yegura ku nshingano ze mu nteko ishinga amategeko no mu ishyaka UDPS.

Ubwo yari amaze gutangaza ubwegure bwe yatangaje ko ateganya “gufungura ipaji nshya y’amateka izandikwaho n’ibyuya by’uruhu rw’abanye-Congo bitemba buri munsi, kubera gutotezwa, gusuzugurwa no kwicwa urubozo.”

Kabund ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko ishyaka rye rizaba rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi yagaragaje nk’uburangwa nk’intege nke, imiyoborere mibi no kwinezeza.

Yamaganye kandi ubutegetsi bwa Tshisekedi avuga ko budafite icyerekezo kigaragara, amushinja gutanga “amasezerano adashoboka”.

Yanamaganye icyo yise “ibinyoma no kunyereza umutungo w’igihugu” bya Tshisekedi, ashimangira ko nta we bitagaragarira ko ari “ikibazo gikomeye” kuri RDC.

Kabund yagaragaje ko ibibazo byose RDC kuri ubu ifite ari umusaruro mubi w’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ashimangira ko igihe kigeze ngo hafungurwe ipaji inshya igomba kubushyiraho iherezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *