Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund uherutse kwegura ku mwanya wa Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko uburasirazuba bw’iki gihugu bukirimo intambara kubera ko Umukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi ntacyo abashije.
Kabund yabitangaje kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022 ubwo yatangizaga ku mugaragaro ishyaka rya politiki rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi bahoze ari inshuti, ryitwa Alliance pour le Changement.
Uyu munyapolitiki yanenze byinshi ku butegetsi bwa Tshisekedi n’ishyaka UDPS yabereye Perezida w’agateganyo, agaragaza ko uyu Mukuru w’Igihugu adakwiye gukomeza kuyobora RDC.
Kuri iki kibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC, Kabund yavuze ko impamvu kikiriyo yumvikana, ari yo ubushobozi buke bwa Perezida Tshisekedi wananiwe kugikemura.
Yagize ati: “Ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu, gisobanuwe mu buryo bwumvikana, [giterwa n’] ubushobozi buke bwa Bwana Tshisekedi bwo kugarura amahoro n’umutekano, gahunda nzima n’imyitwarire myiza mu gihugu.”
Kabund abona iki kibazo gishobora gukemuka mu gihe Leta yaba ishyize igishoro mu nzego z’umutekano. Ati: “Ni gute wakenera ko uburasirazuba bw’igihugu butekana mu gihe tudafite politiki ifatika y’igisirikare n’umutekano? Ntacyo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigeze bushora mu gisirikare.”
Kwamagana Tshisekedi mu mwanya u Rwanda
Mu minsi yashize, Abanyekongo batuye i Bukavu, Goma na Kinshasa bakoze imyigaragambyo ikomeye, bamagana u Rwanda, basobanura ko ingabo zarwo zagiye mu gihugu cyabo gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Abigaragambya bageze ku mipaka y’ibihugu byombi mu burengerazuba bw’u Rwanda, barakumirwa ubwo bashakaga kwinjira ku butaka butari ubwabo, ab’i Kinshasa bagera kuri Ambasade yarwo, banasaba ko Ambasaderi Vincent Karega yirukanwa.
Kabund avuga ko Abanyekongo badakwiye kwamagana u Rwanda, kuko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba atari rwo nyirabayazana, ahubwo ari Tshisekedi wananiwe kubaka igisirikare cyashobora kugikemura.
Yagize ati: “Aho kwigaragambya bashyigikira FARDC, aho kwigaragambya bamagana Ambasade y’u Rwanda, ntekereza ko Abanyekongo bakabaye barafashe icyemezo cyo kwigaragambya bamagana Tshisekedi.”
Kabund yeguye ku mwanya wa Visi Perezida w’inteko muri Mutarama 2022, nyuma y’aho abarinda Tshisekedi bateye urugo rwe, bagata muri yombi abapolisi bose barurindaga, ngo kubera ko bamwe muri bo bari baherutse gukubita umusirikare mugenzi wabo.
Mu itangazo ry’ubwegure, Kabund yasezeranyije abayoboke ba UDPS bamushyigikiye ko azafungura urupapuro rushya ruzandikwaho hakoreshejwe ibyuya by’Abanyekongo batemba buri munsi batotezwa, bakorerwa iyicarubozo, banasuzugurwa.



2 Responses
Kabund abona bakwiye guhagurukira Tshisekedi, aho kwamagana u Rwanda
Gushaka umuk unzi
Kabund abona bakwiye guhagurukira Tshisekedi, aho kwamagana u Rwanda
Gushaka umuk unzi