RDC ivuga ko ubutabera buri mu bishobora gukemura ikibazo cyayo n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ivuga ko ubutabera buri mu bintu bine bishobora gukemura ikibazo ifitanye n’u Rwanda, gishingiye ku mutwe witwaje intwaro wa M23.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yasobanuye ko ikibazo ibihugu byombi bifitanye kiri ku meza y’uruganiriro, umuhuza akaba ari Perezida wa Angola uyoboye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.

Muyaya yasobanuye ko nyuma y’aho Perezida wa RDC n’uw’u Rwanda bahuriye muri Angola tariki ya 6 Nyakanga 2022, byari byateganyijwe ko intumwa z’ibi bihugu byombi zari guhurira muri iki gihugu zigakomeza ibiganiro, ariko gahunda irasubikwa kubera ko Angola bari mu kiriyo cya Jose Eduardo dos Santos.

Mu gusobanura ikibazo cya RDC n’u Rwanda, Muyaya yavuze ko gishingiye ku bintu bine byazifashishwa mu kugikemura. Ati: “Ndasubiramo ibyo duherutse kuvuga turi kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Twebwe turashingira ku bintu bine: uburyo bw’igisirikare, dipolomasi, ubuhuza n’ubutabera.”

Muyaya yavuze ko abantu bose bapfiriye mu bitero ahamya ko ari iby’u Rwanda hamwe na M23, ndetse n’ababyeyi bari mu buzima bugoye bitewe na byo, bagomba kubona ubutabera. Ati: “Bariya bantu bose bapfiriye mu bitero by’u Rwanda na M23, bariya babyeyi babayeho mu buzima bubi cyane, ni ibintu tudashobora kureka ngo ntibihanirwe.”

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC avuga ko hari impuguke zigenga z’Umuryango w’Abibumbye zikomeje iperereza ku ntambara y’ingabo zabo na M23, akaba yiteze ko zizagaragaza ukuri ku birimo kuba.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC ivuga ko ubutabera buri mu bishobora gukemura ikibazo cyayo n’u Rwanda
    Nge mbona RDC ibyivugango urwanda ruri unyuma ya m23 aramatakirangoyikuko m23 ifite icyirwanira ndetse cyinumvikana kubabaziza ko arabanyarwanda nahobari hahoze arimu Rwanda arinayompamvu m23 irwana ivugiti ubunubutaka bwacukuko ntanahandi Nazi

  2. RDC ivuga ko ubutabera buri mu bishobora gukemura ikibazo cyayo n’u Rwanda
    Nge mbona RDC ibyivugango urwanda ruri unyuma ya m23 aramatakirangoyikuko m23 ifite icyirwanira ndetse cyinumvikana kubabaziza ko arabanyarwanda nahobari hahoze arimu Rwanda arinayompamvu m23 irwana ivugiti ubunubutaka bwacukuko ntanahandi Nazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *