Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC, mu mwaka w’ingengo y’imari utaha kizashorwamo miliyari imwe y’amadolari.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu kiganiro yagiriye kuri radiyo Top Congo FM, cyibanze ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu.
Muyaya yavuze ko Leta ya RDC yifuza ko iki gihugu gihuje imbibi n’ibihugu 9 kigomba gukomera, kandi bizashoboka mu gihe igisirikare cyacyo kizaba cyubatswe.
Ati: “Niba dushaka ko igihugu cyacu gikomera, tugomba kugira umugambi munini ku gisirikare cyacu. Nka guverinoma twafashe icyemezo cyo gushyira miliyari y’amadolari mu gisirikare mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.”
Icyemezo cyo gushora amafaranga menshi mu gisirikare cyafashwe mu gihe abakomeye muri politiki ya RDC bamaze iminsi bagaragaza ko uburyo bwonyine bwatuma igisirikare gishobora guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ari uko cyavugururwa, kikagenerwa ingengo y’imari nini.

8 Responses
Igisirikare cya RDC kigiye gushorwamo miliyari y’amadolari
Jyewe mbona ikibazo cya FARDC atari ingengo y’imari nkeya cyangwa umushahari muke ahubwo ikibazo kiri mubasirikare bakuru bakunda ruswa no kwigwizaho imitungo kdi abenshi muribo bakaba aribo ba creating imitwe myinshi yinyeshyamba kugirango bacukure amabuye yagaciro. uko mbona cyakemuka, nibemereko M23 ari abaturage ba congo nkabandi ikindi barwanye ruswa iri mu buyobozi bw’ingabo no mu gihugu muri rusange.

Ntabwo frws menshi yingengo yimari izahabwa igisirikare ariyo izarangiza ikibazo ahubwo nibigishe leadership nabo umuco wo gukunda igihugu birinde kwivanga nabarukaraba nkaba basize batsembye abatutsi Ubu bakaba bakomeje kwihisha urwango mukarere, ntabwo Kongo aricyo gihugu gikize cyonyine muri Afrika ahubwo nicyo gihugu kitagira gahunda yimiyoborere muri Africa

Hahaha! Nibazigire nibarangiza bazizanire Abasore Bazikeneye, Hahaha, Mon Général! Humura I Cash Rirahari tu, wowe zan’izo Nkoho Tuguhereze

Mbere yuko umunyekongo atekereza ju gihugubce , abaza gutekereza onda yiwe, nti baza babeshe, nya munyekongo ukunda igihugu, ibyo gukunda igihugu , bihuruka Patrice Kumumba, buri munyekongo burya mu banona bigira ndibindeba.