Espagne: Urukiko rwategetse ko umurambo wa Dos Santos ukorerwa ibindi bizamini

Sangiza iyi nkuru

Ibyavuye mu bizamini by’ibanze byo kwa muganga byerekana ko urupfu rw’uwahoze ari perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos, rwatewe n’impamvu zisanzwe, nk’uko urukiko rwo muri Espagne rwabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize ubwo rwategekaga ko hakorwa ibindi bizamini.

Ni nyuma y’ibyumweru bibiri bishize Dos Santos apfiriye mu bitaro by’i Barcelona ku myaka 79 nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.

Kuri uyu wa mbere, urukiko rwafashe n’icyemezo cyo gutinza guha umuryango we umurambo we nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’urukiko.

Ati “N’ubwo raporo y’ibizamini by’agateganyo yerekana ko urupfu rwa Bwana dos Santos ari urupfu rusanzwe, urukiko rwafashe icyemezo cyo gutegeka ko hakorwa ibizamini byuzuza ibisanzwe bikorwa muri autopsy, bitewe n’ikirego cyatanzwe mbere, ku kugambirira kugirira nabi uyu muntu ” .

Carmen Varela, Urugaga rw’abanyamategeko bunganira umukobwa wa Dos Santos, Tchize dos Santos, rwatangaje ko yasabye ko hakorwa ibizamini byuzuye kubera ko bivugwa ko hari “ibintu biteye amakenga ku rupfu rwe”, nubwo uru rugaga cyangwa umukobwa wa Dos Santos nta bimenyetso batanze by’ibyo bavuga.

Nk’uko ibiro bya Perezida wa Angola, Joao Lourenco, bibitangaza ngo dos Santos weguye ku butegetsi mu myaka itanu ishize nyuma yo kuyobora iki gihugu mu gihe cy’imyaka igera kuri mirongo ine, yapfiriye mu ivuriro rya Teknon i Barcelona, aho yari ari kwivuriza uburwayi bwari bumaze igihe. Ivuriro ryanze kugira icyo rivuga ku cyifuzo cyo gukora ibindi bizamini cyangwa gutanga amakuru arambuye y’urupfu rwe.

Ds Santos yari yaratangiye kwivuza kuva mu mwaka wa 2019 kandi Ibiro Ntaramakuru bya Portugal, Lusa, byatangaje muri Kamena ko ari mu bitaro bikuru i Barcelona.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *