Kanyandekwe yavuze ku modoka na moto za Polisi Umunyakoreya uvuga ko yagize uruhare runini ngo zigere mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umushoramari Kanyandekwe Pascal umaze imyaka itatu aburana na Jin Joseph bakoranaga mu ishoramari, yavuze ku modoka za Hyundai, Kia na moto za BMW zikoreshwa na Polisi uyu Munyakoreya y’Epfo yavuze ko zageze mu Rwanda abigizemo uruhare runini.

Mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ubujurire tariki ya 13 Nyakanga 2022 ubwo Jin yasabaga guhanagurwaho icyaha yahamijwe n’urukiko rukuru cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano gifitanye isano na kashe (cachet) yaba yarahimbiye sosiyete Mutara E&C Ltd ya Kanyandekwe, yavuze ko adakwiye gufungwa imyaka itanu kuko afitiye u Rwanda akamaro.

Uyu Munyakoreya wanaciwe ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30, yasobanuye ko impamvu adakwiye gufungwa, ari uko kuva yagera muri iki gihugu mu 2015, aruteza imbere, agateza imbere n’ibikorwaremezo byarwo. Ni bwo yakomoje kuri izi modoka na moto za BMW zikoreshwa n’ishami rya Polisi rikorera mu muhanda.

Inkuru y’urubanza https://bwiza.com/?Umunyakoreya-yabwiye-urukiko-ko-adakwiye-gufungwa-imyaka-5-kuko-afitiye-u

Kanyandekwe yemeza nta ruhare rwa Jin

Kanyandekwe utaritabiriye iburanisha agahagararirwa n’umunyamategeko we, Me Uwizeyimana Jean Baptiste, mu kiganiro yagiranye na BWIZA yasobanuye ko ubundi afite sosiyete enye zirimo eshatu zimwanditseho n’indi imwe yemeza ko ari ‘agakampani gatoya’ ahuriyeho na Jin Joseph.

Uyu mushoramari yasobanuye ko hari indi sosiyete yari afite yari ishinzwe ubwikorezi yitwa Premier Transport Services (PTS) Ltd.

Iyi sosiyete ngo ni yo yatsindiye isoko ryo kuzana mu Rwanda imodoka za Hyundai, Kia na moto za BMW, ibikuye muri Koreya y’Epfo. Ati: “Izo modoka avuga ni kampani natangije itwara abantu yitwa Premier Transport Services. Ni bwo niyambaje uyu muzungu kuko yagendaga asemura iwabo, njya kugurayo amamodoka atandukanye. Ujya uyabona mu mujyi ahita, amabisi manini harimo na twa Limuzin.”

Kanyandekwe avuga ko Jin Joseph yari umukozi we, kandi ko yamuhembye amafaranga yo kumusemurira ubwo yaguraga izi modoka na moto muri Koreya y’Epfo. Ati: “Uyu muzungu rero agira ikibazo, uramukoresha, dufate ubwo yagiye ari umukozi, namwishyuye, ariko ejo bundi narumiwe numva abyiyitirira ngo ni inkunga yahaye Leta y’u Rwanda.”

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ubujurire ko bubaye buhamije Jin Joseph icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, rwazamukatira igifungo gisubitse. Umwanzuro utegerejwe tariki ya 29 Nyakanga 2022.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *