Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri yasinyishije abakinnyi babiri bashya bombi bakiniraga ikipe ya Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri.
Barimo Ishimwe Patrick ukina usatira izamu cyo kimwe na mugenzi we Kanamugire Roger ukina hagati mu kibuga.
Buri umwe muri bo yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gukinira Rayon Sports.
Aba bakinnyi binjiye muri Rayon Sports biyongera kuri Barimo Rafael Osaluwe Olise, Ishimwe Ganijuru Elie na Mucyo Didier bakiniraga Bugesera FC; Ngendahimana Eric wavuye muri Kiyovu Sports, Iraguha Hadji wakiniraga Rutsiro FC, Hirwa Jean De Dieu wakiniraga Marines FC na Tuyisenge Arsène wavuye muri Espoir FC.
Rayon Sports kandi yanasinyishije Ndekwe Félix wahoze akina mu kibuga hagati muri AS Kigali.


