Rubavu: Umutetsi woherejwe guhagararira umurenge mu kwibuka yafunguwe

Sangiza iyi nkuru

Umutetsi w’ishuri ryisumbuye ry’Inyemeramihigo, Mbarushimana Jean Claude, wari ufungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Gisenyi mu karere ka Rubavu kuva tariki ya 12 Nyakanga 2022 akekwaho icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yafunguwe.

Mbarushimana yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, hamwe na Nyiraneza Espérance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu.

Nyiraneza yafunzwe azira kohereza Mbarushimana ngo ahagararire urwego rw’ubuyobozi bwa Leta mu gikorwa cyo kwibuka abazize jenoside kandi atarukoramo, uyu mutetsi we akaba yaraziraga kwemera kujya guhagararira uru rwego.

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Mbarushimana yafunguwe nka saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022.

Igikorwa cyo kwibuka cyatumye Nyiraneza na Mbarushimana batabwa muri yombi cyabereye ku rwunge rw’amashuri rwa Nkama tariki ya 6 Kamena 2022.

Inkuru bifitanye isano https://bwiza.com/?Rubavu-Meya-yavuze-kuri-Perezida-wa-IBUKA-wamushinje-gukererwa-kwirukana

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rubavu: Umutetsi woherejwe guhagararira umurenge mu kwibuka yafunguwe
    Ariko Ibya Rubavu ntawuzabishobora, none se Ari Umukwikwi? Ari na Gitifu cg Meya, ninde Ufite ikosa? Gitifu watumwe na Meya, ntanamuhe Laport cg Igisubizo cyaho yamutumye Guhagararira Akarere Gitifu Akabicir’Amazi, Ahubwo kubw’uko azi Uwamushizeho ko Ari Indakoreka, akishiriraho irye Tegeko atuma uwundi, none none Umukwikwi nk’Insinangufi ngo nafungwe uri bubwejure ngo ikosa nirya Gitifu Ake karashoboka, none se Kambogo Uj’Ejo! Aho birege Ntacyo wumva? i Rubavu Uzahabarirwa.

  2. Rubavu: Umutetsi woherejwe guhagararira umurenge mu kwibuka yafunguwe
    Ariko Ibya Rubavu ntawuzabishobora, none se Ari Umukwikwi? Ari na Gitifu cg Meya, ninde Ufite ikosa? Gitifu watumwe na Meya, ntanamuhe Laport cg Igisubizo cyaho yamutumye Guhagararira Akarere Gitifu Akabicir’Amazi, Ahubwo kubw’uko azi Uwamushizeho ko Ari Indakoreka, akishiriraho irye Tegeko atuma uwundi, none none Umukwikwi nk’Insinangufi ngo nafungwe uri bubwejure ngo ikosa nirya Gitifu Ake karashoboka, none se Kambogo Uj’Ejo! Aho birege Ntacyo wumva? i Rubavu Uzahabarirwa.

  3. Rubavu: Umutetsi woherejwe guhagararira umurenge mu kwibuka yafunguwe
    uwo mutetsi yararenganye rwose kimwe nuwamufunze nta bwenge agira. INTUMWA NTIYICWA.

  4. Rubavu: Umutetsi woherejwe guhagararira umurenge mu kwibuka yafunguwe
    uwo mutetsi yararenganye rwose kimwe nuwamufunze nta bwenge agira. INTUMWA NTIYICWA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *