Urubanza rwa Beatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda avanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, aho ubushinjacyaha bumurega ibyaha bitanu bya jenoside no gufata abagore ku gahato ahakana yivuye inyuma.
Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 2021 ni bwo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyamwohereje kuburanira mu Rwanda. Mbere yo kumuzana yamaze imyaka 10 afungiwe muri Amerika nyuma yo kumukekaho ibyaha kandi atarabwije ukuri inzego z’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko Munyenyezi afatanyije n’izindi nterahamwe bashinze bariyeri ahantu hatandukanye harimo iruhande rwa Hoteli Ihuriro aho we n’umuryango we bari bacumbitse mu Mujyi wa Butare.
Buvuga ko bagenzuraga abahanyura basanga ari abo mu bwoko bw’Abatutsi bakabica. Ubushinjacyaha buvuga ko abagore babajyanaga mu buvumo bwa Hoteli Ihuriro bagafatwa ku ngufu mbere yo kubica.
Inama nyinshi yagiyemo na za Meeting zo gushishikariza abahutu kwica abatutsi ni bimwe mu byo ubushinjacyaha bumurega, ndetse bukemeza ko ubwe yicaga abatutsi akoresheje imbunda ntoya yo mu bwoko bwa masotela.
Bumushinja urupfu rw’umututsikazi w’umubikira buvuga ko Munyenyezi yamwishe babanje kumusambanya ku gahato ubwo uwo yari avuye i Tumba.
Umutangabuhamya w’ubushinjacyaha witwa Jean Damascene bahimba Saddam avuga ko ubwo bari kuri bariyeri i Tumba haje umubikira Munyenyezi yamushyize mu modoka ya nyirabukwe Nyiramasuhuko bamujyana kumwica ariko babanje kumusambanya.
Beatrice Munyenyezi yisobanura avuga ko abatangabuhamya babiri bamushinja bivuguruza bakanavuguruzanya, nk’aho umwe avuga ko yiciye umubikira kuri bariyeri undi akavuga ko yamwiciye mu buvumo bwa Hoteli. Avuga ko muri 93 yigaga mu mashuli yisumbuye atigeze agera muri Kaminuza.
Munyenyezi uvuga ko yari atwite muri jenoside anafite undi mwana w’uruhinja, avuga ko icyo gihe atigeze ajya kuri za bariyeri nk’uko abatangabuhamya babimushinja.
Me Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema bunganira Bunyenyezi, babwiye umucamanza ko nta bimenyetso simusiga ubushinjacyaha bwerekana uretse gusa kuvuga ko umubikira yishwe.
Bavuze kandi ko butagaragaza amazina y’uwo mubikira bugashingira gusa ku mvugo z’abatangabuhamya bemeza ko zivuguruzanya zitarimo ukuri.
Babwiye urukiko ko Munyenyezi I Butare yahamaze igihe gito kandi ko n’amashuli yisumbuye atayaharangirije. Baravuga ko bafite ibyangombwa bye by’amavuko n’igihe abana be bavukiye ku buryo kubihuza n’ibyo abatangabuhamya bavuga byahita bigaragaza ko atashoboraga kujya kuri za bariyeri.
Kubw’aba banyamategeko bakavuga ko bari mu mategeko aho kuba mu itangazamakuru. Baravuga ko abatangabuhamya icyo bakoze ari ukubara inkuru zidaherekejwe n’ibimenyetso.
Baravuga ko niba koko Munyenyezi yari afite imbunda ya masotela yagombye no kuba igaragarizwa numero zayo. Kuvuga ko bamwitaga Komando, abanyamategeko Bikotwa na Gashema basanga batagombye kubivuga gusa batagaragaje n’aho yakoreye imyitozo ya gikomando.
Ubushinjacyaha buvuga ko kubera umuryango ukomeye Munyenyezi yabarizwagamo byamuhaye umwanya wo kwidegembya agakora icyo yashakaga.
Ariko Uregwa we akavuga ko atari abanye neza na bamwe mu bo mu muryango ku buryo bashoboraga no kumugirira nabi. Aravuga ko azira ko yaba yarashatse mu muryango wa Nyiramasuhuko. Ku nama aregwa ko yayoboye avuga ko bitari gushoboka kuko ntacyo yari ashinzwe muri leta. Munyenyezi avuga ko asanga Imana ari yo izamurenganura.
Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango kuri guverinoma y’Abatabazi . Ubu yakatiwe n’inkiko imyaka 47 n’urukiko rwa Arusha nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Umugabo wa Munyenyezi, Arsene Shaloom Ntahobari na we yakatiwe gufungwa imyaka 25.
Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku itariki ya 19 Nzeri 2022.


