Mwelu watorotse nyuma yo kwiba amashilingi miliyoni 4

Amafoto: Uko umupfumu yagerageje gukumira Polisi yashakaga gufata umunyabyaha, bikaba iby’ubusa

Sangiza iyi nkuru

Abakozi b’ishami rya Polisi ya Kenya rishinzwe ubugenzacyaha, DCI (Directorate of Criminal Investigation) ryataye muri yombi umunyabyaha witwa Miriam Mwelu wiyambaje imbaraga z’ubupfumu kugira ngo adafatwa.

DCI isobanura ko Mwelu yibye umukoresha we amashilingi miliyoni 4 n’ibikomo mu byumweru bitatu bishije, maze aratoroka.

Mwelu watorotse nyuma yo kwiba amashilingi miliyoni 4
Mwelu watorotse nyuma yo kwiba amashilingi miliyoni 4

Uru rwego rwari rukimushakisha rusobanura ko abakozi barwo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022 rwasanze uyu mugore ari kumwe n’umugabo we, Timothy Akoi, bari mu nzu y’umupfumu uzwi mu gace ka Gachie mu karere ka Kiambu, aho yari yaragiye gushaka umuti watuma adafatwa.

Aba bakozi basanze Mwelu yambaye ubusa, yicajwe mu ibasi irimo amaraso y’inyamasa yapfuye imeze nk’isake, maze umupfumu atangira kubabwira amagambo “atarangira” kugira ngo badata muri yombi umukiriya we.

Aya maraso ni yo yifashishwaga mu guha Mwelu uburinzi
Aya maraso ni yo yifashishwaga mu guha Mwelu uburinzi

Muri uwo mwanya, Mwelu ngo yari yahumirije. DCI ivuga ko amagambo y’umupfumu atababujije guta muri yombi uyu munyabyaha, kuko bahise bamubwira bati: “Mama, turi hano, ambara imyambaro yawe tugende.”

Mwelu wari warishyuye umupfumu amashilingi 5000 ngo amuhe ubu burinzi, yahagurutse, ajyana abakozi ba DCI mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Ithanga mu karere ka Murang’a, barusatse babonamo amashilingi 1.57 yari asigaye n’ibikoresho by’imirimbo birimo amasaha menshi n’impeta yibye umukoresha we.

Uru rwego ruraburira abijandika mu byaha, bakajya kwiyambaza abapfumu ngo barabaha uburinzi. Rwabamenyesheje ko rwizera ko iperereza ryifashisha ubuhanga bwa siyansi ridashobora kuganzwa n’imbaraga z’umwijima.

 Umugabo wa Mwelu yari yamuherekeje ku mupfumu
Umugabo wa Mwelu yari yamuherekeje ku mupfumu

DCI ikeka ko iyi ari isake yari imaze kwicwa
DCI ikeka ko iyi ari isake yari imaze kwicwa

Aya ni amafaranga DCI yabashije kugaruza
Aya ni amafaranga DCI yabashije kugaruza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *