U Budage buzatangira koherereza Ukraine ibifaru hagati mu mwaka utaha

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Budage irateganya gutangira koherereza Ukraine ibifaru 20 bya Leopard 2 guhera muri Mata 2023, kugira ngo bizayifashe guhangana n’u Burusiya bwayishojeho intambara muri Gashyantare 2022.

Umudepite wo mu Budage, Colonel (Rtd) Roderich Kiesewetter kuri uyu wa 19 Nyakanga 2022, yanditse kuri Twitter ko iki gihugu kizohereza muri Ukraine icyiciro cya mbere cy’ibi bifaru muri Mata 2023, ibindi bitatu kibyoherezeyo mu Kwakira 2023.

Yagize ati: “U Budage buzohereza Leopard 2 20. Iyoherezwe rizatangira muri Mata 2023, hoherezwe icyiciro kimwe mu kwezi, guhera mu Kwakira 2023 hoherezwe ibindi byiciro 3 mu kwezi.”

Uyu mudepite aranenga guverinoma y’u Budage kuba iri gukererwa gufasha Ukraine muri iyi ntambara. At: “Nta wumva impamvu tutari kohereza mu buryo butaziguye Marder, Leopard, Fuchs ahubwo tugatakaza igihe cy’ingenzi ntacyo turi gukora.”

Kiesewetter avuga ko Poland yamaze gufasha Ukraine muri iyi ntambara, yohereza ibifaru bya T72 bigera muri 300, USA ishyira amadolari miliyoni 100 cyo gikorwa cyo gutoza abapilote ba Ukraine batwara indege z’intambara.

Ntiyumva ukuntu bigiye gutwara u Budage igihe kirenga umwaka kugira ngo ifashe iki gihugu. Ati: “U Budage nk’igihugu kiri ku mwanya wa kane mu byohereza intwaro mu mahanga, kirashaka kohereza imodoka 3, ariko bigatwara igihe.”

Ukraine isanzwe ishinja u Budage kuba kimwe mu bihugu bigize umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare NATO bigenda biguru ntege mu gushyigikira gahunda yo kuyoherereza intwaro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Budage buzatangira koherereza Ukraine ibifaru hagati mu mwaka utaha
    Ndumusore wimyaka27 ndifuza umukobwa twakundana ubuziraherezo

  2. U Budage buzatangira koherereza Ukraine ibifaru hagati mu mwaka utaha
    Ndumusore wimyaka27 ndifuza umukobwa twakundana ubuziraherezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *