CIA iravuga ko nta makuru ifite yemeza ko Putin arwaye ahubwo ameze neza cyane

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ikigo cy’ubutasi cy’Abanyamerika, CIA, yavuze ko nta makuru bafite yemeza ko Perezida Vladimir Putin arwaye cyangwa afite ubuzima bubi.

Ibitangazamakuru byakomeje gukwirakwiza amakuru ataremezwa neza y’uko Putin uzuzuza imyaka 70 muri uyu mwaka, ubuzima bwe bushobora kuba butifashe neza ndetse ngo yaba anarwaye cancer.

Umuyobozi wa CIA, William Burns, ariko, yavuze ko nta kimenyetso kibigaragaza, ndetse atebya avuga ko “afite ubuzima bwiza cyane”.

Ibyo yabitangaje mu gihe Amerika yatangaje ko izaha Ukraine izindi ntwaro zirasa mu ntera ndende nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Mbere Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yavuze ko ingabo z’u Burusiya muri Ukraine zitakiri “iburasirazuba” gusa kandi ko ingamba za Moscou zahindutse nyuma y’uko Uburengerazuba bukomeje guha Ukraine intwaro nk’izo.

Ubwo yari mu nama ya Aspen Security Forum muri Colorado, Burns yagize ati: “Hariho ibihuha byinshi ku buzima bwa Perezida Putin kandi nk’uko dushobora kubivuga afite ubuzima bwiza cyane”.

Asubiza ibitwenge, yongeyeho ko ibi atari ibyemezwa n’amakuru y’ubutasi.
Burns wabaye ambasaderi i Moscou, yavuze ko amaze imyaka isaga makumyabiri akurikirana kandi akorana n’umuyobozi w’u Burusiya.

Umuyobozi wa CIA yavuze ko Bwana Putin “yizera cyane kugenzura, gutera ubwoba ndetse no kwihorera” kandi iyi mico yarakomeje mu myaka icumi ishize kuko itsinda rye ry’abajyanama bagiranye amasezerano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *