Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko ihuriro riri ku butegetsi rimaze gusenyuka. Ibiro bya perezida bivuga ko guverinoma ya Draghi izakomeza kwita ku bibazo by’igihugu kugeza hashyizweho indi nshya.
Draghi yabonanye na Perezida Sergio Mattarella kugira ngo amushyikirize ubwegure bwe. Ibiro byatangaje nyuma y’inama, ko guverinoma izakomeza gukora ubu yita ku bibazo bihari.”
Minisitiri w’Intebe yashakaga kwegura mu cyumweru gishize, ariko Perezida Mattarella ahagaria iki gikorwa mu rwego rwo kugerageza gutabara ihuriro.
Ibiro ntaramakuru ANSA byo mu Butaliyani bivuga ko ubu inteko ishinga amategeko igiye guseswa, hagaharurwa inzira y’andi matora.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, Draghi wagizwe Minisitiri w’intebe muri Gashyantare 2021, yarokotse amatora ya Sena,yo kumenya niba yakomeza kugirirwa icyizere, ariko amashyaka atatu mu yagize ihuriro riri ku butegetsi yanze kwitabira amatora. Ibi bivuze ko guverinoma ya Draghi yatakaje ubwiganze bw’abadepite, kandi ihuriro ritagikora.
Igihe Draghi yatangira imirimo ye umwaka ushize, Perezida Mattarella yari yamuhaye inshingano zo gushyiraho guverinoma y’ubumwe izahuza amashyaka hafi ya yose mu nzego za politiki.
Icyakora, gushyigikira Minisitiri w’intebe byagiye bigabanuka uko igihe cyagendaga gihita kubera ko ishyaka Five Star Movement, rimwe mu bafatanyabikorwa b’ibanze b’ihuriro ryashwanye na Draghi, rinenga igisubizo cy’ibibazo by’ubukungu ndetse rinasaba ubundi bufasha bwa Leta ku miryango n’ubucuruzi.
Intambara ikomeje kuba hagati y’u Burusiya na Ukraine nayo yateje amacakubiri mu ishyaka Five Star Movement, aho umuyobozi waryo wahoze ari Minisitiri w’intebe, Giuseppe Conte, anenga guverinoma kohereza intwaro muri Ukraine. Ibi byatumye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Luigi Di Maio hamwe n’abandi bayoboke benshi bakomeye bava mu ishyaka mu kwezi gushize.


