Muganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege yagaragaje ko atewe impungenge n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zizoherezwa mu gihugu cyabo.
Icyemezo cyo kohereza umutwe uhuriweho w’ingabo z’ibi bihugu cyafashwe n’abayobozi babyo bahuriye i Nairobi tariki ya 21 Mata 2022, banzura ko uzajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro itazazirambika ngo ijye mu mishyikirano na Leta ya RDC.
Nyuma y’uyu mwanzuro, habaye inama zitandukanye zahuje abasirikare bakuru bo muri ibi bihugu, bateguraga uburyo izi ngabo zizoherezwa, igihe zizoherezwa n’aho zizoherezwa.
Muri izi nama, harimo iherutse kubera muri Ituri yahuje abasirikare bakuru batarimo ab’u Rwanda kubera ko Leta ya RDC yafashe icyemezo cy’uko ingabo zarwo zitakoherezwa muri uyu mutwe, kuko izishinja gufasha M23.
Dr Mukwege mu itangazo yanyujije ku rubuga rw’umuryango yashinze wa Panzi Foundation, yagaragaje ko koherezwa kw’ingabo za EAC muri RDC kutazakemura ikibazo cy’umutekano muke, ati: “Cyane ko bimwe muri ibi bihugu biri ku muzi w’umutekano muke, urugomo rwisubira n’isahurwa ry’umutungo kamere mu burasirazuba bwa Congo.”
Uyu muganga abona hari ibibazo bikwiye kwibaza kuri uyu mutwe w’ingabo. Ati: “Ni ayahe mategeko azagenga uyu mutwe mushya w’akarere? Ufite iyihe nshingano, intego ya misiyo yayo n’igihe izamara kingana iki? Ibikorwa bizahuzwa bite hagati ya FARDC, UN, abanya-Uganda n’ingabo z’akarere? Ni nde uzajya afata icyemezo? Ni nde uzayobora mu rwego rwa politiki n’urw’amategeko?”
Dr Mukwege avuga ko ibi bibazo yemeza ko ari iby’ingenzi byasubijwe mu buryo bwijimye kuko ngo amasezerano yerekeye umutekano wa RDC y’impande ebyiri n’ayo ku rwego mpuzamahanga yashyizweho umukono, atigeze acya mu mucyo mwinshi.
Ku bw’ibyo, Dr Mukwege abona ko dipolomasi ya Perezida wa RDC ku rwego rw’akarere yerekeza igihugu ahabi mu rwego rw’umutekano. Ati: “Dipolomasi ya Perezida wa RDC ku rwego rw’akarere iri kutwerekeza mu gutinza no gukomeza umutekano muke.”
Muri RDC hasanzwe hariyo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), umutwe udasanzwe ubushamikiyeho witwa FIB n’ingabo za Uganda zoherejwe zoherejwe kurwanya umutwe wa ADF mu Gushyingo 2021.


