Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iri kubera i Arusha muri Tanzania.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga, ikazasozwa ejo ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022.
Abakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Iyi nama kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wayihagarariyemo Perezida Paul Kagame, mu gihe Congo Kinshasa yayihagarariwemo na Minisitiri w’Intebe Jean-Michel Sama Lukonde.
Ni mu gihe kandi Repubulika ya Sudani y’Epfo yo yayihagarariwemo na Dr Barnaba Marial Benjamin, Minisitiri ushinzwe imirimo mu biro bya Perezida Salva Kiir.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC iri kuba ku nshuro ya 22, yanitabiriwe na Perezida wa Somalia wayigiyemo nk’umushyitsi wihariye.
Ubwitabire bwa Perezida wa Somalia buri mu rwego rwo kugira ngo abakuru b’ibihugu bya EAC baganire ku busabe bw’igihugu cye bwo kwinjira muri uriya muryango.
Mu bindi byitezweho kuganirwa muri iyi nama harimo gusuzuma aho EAC igeze ishyiraho isoko rusange n’imbogamizi zirimo, gusuzuma amategeko yemejwe n’Inteko ya EAC no kwemeza abacamanza bashya mu rukiko rwa EAC n’ibindi.
Harasuzumwa kandi imishinga n’inzego z’ingenzi zikenewemo abafatanyabikorwa kugira ngo isoko rusange rya EAC ryihute.


