Paris: Ubucamanza bwahagaritse gukurikirana Umunyarwanda Nyombayire ushinjwa uruhare muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza w’iperereza w’i Paris yahagaritse gukurikirana Umunyarwanda Vénuste Nyombayire, washinjwaga ubwicanyi mu kigo cy’imfubyi yari ayayoboye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko AFP yabitangaje kuri uyu wa Kane nyuma y’amakuru yahawe n’abegereye iyi dosiye.

Amakuru aturuka mu bucamanza avuga ko icyemezo cyo guhagarika gukuikirana Nyombayire cyatanzwe ku ya 9 Kamena, ariko gitangazwa ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, itariki 21 Nyakanga.

Umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda ukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze ubutabera bihishe m Bufaransa, wari watanze ikirego kirega Nyombayire mu 2011 nyuma yo kumuvumbura ahitwa Seine-et-Marne.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yaragze uruhare mu iyicwa ry’abakozi b’Abatutsi bakoraga mu kigo cy’imfubyi cya SOS Villages d’Enfants cyo mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ndetse no mu iyicwa ry’abana b’imfubyi basaga 10 b’Abatutsi.

Yari yatangiye gukorwaho iperereza mu 2013.

Umunyamategeko umwunganira, Me Emmanuel Bidanda, yabwiye AFP ati “Bwana Nyombayire yahoze ahakana ibyo aregwa kandi yishimira ko inkiko zasanze nta shingiro bifite.”

Ibi biravugwa nyuma y’aho kuwa 12 Nyakanga, undi Munyarwanda, Laurent Bucyibaruta, wari Perefe wa Gikongoro, akatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri jenoside. Uyu akaba yarajuririye iki cyemezo cy’urukiko.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Paris: Ubucamanza bwahagaritse gukurikirana Umunyarwanda Nyombayire ushinjwa uruhare muri jenoside
    Nawe azi neza ko yishe abatutsi. Ni hahandi ntazacika yrubanza rw’Uhiraho.

  2. Paris: Ubucamanza bwahagaritse gukurikirana Umunyarwanda Nyombayire ushinjwa uruhare muri jenoside
    Nawe azi neza ko yishe abatutsi. Ni hahandi ntazacika yrubanza rw’Uhiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *