Uhuru Kenyatta ashyikiriza Ndayishimiye ububasha

Perezida Ndayishimiye ni umuyobozi mushya wa EAC

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amaze gushyikirizwa inshingano y’Umuyobozi Mukuru (Chairperson) w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Iri hererekanyabubasha ribaye hagati ye na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wari ufite iyi nshingano kuva tariki ya 27 Gashyantare 2021, mu nama isanzwe ya 22 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022.

Uhuru Kenyatta ashyikiriza Ndayishimiye ububasha
Uhuru Kenyatta ashyikiriza Ndayishimiye ububasha

Amaze gushyikirizwa iyi nshingano, akoresheje indimi eshatu zikoreshwa muri uyu muryango zirimo: Icyongereza, Igiswahili n’Igifaransa, Perezida Ndayishimiye yiyemeje muri rusange gukomeza guharanira ukwihuza n’ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango nk’Umuyobozi Mukuru.

Yanashimiye Somalia kuba yaragize icyifuzo cyo kwiyunga n’uyu muryango, ikanabisabira muri iyi nama. Ku ruhande rwe, yahaye iki gihugu ikaze mu gihe ubusabe bwacyo bwazemerwa.

Perezida Ndayishimiye aramara kuri iyi nshingano umwaka umwe nk’uko bisanzwe.

Ibihugu 7 bigize EAC byose byahagarariwe muri iyi nama
Ibihugu 7 bigize EAC byose byahagarariwe muri iyi nama

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *