WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi

Sangiza iyi nkuru

Ikigo WASAC gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Rwanda, cyatangaje ko Umujyi wa Kigali wose ugiye guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kubera ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku ruganda rwo mu Nzove riteganyijwe.

WASAC yemeje aya makuru mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Iti: “Kubera ibura ry’umuriro ritaganijwe ku munsi w’ejo mu mujyi wa Kigali; uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ntiruzakora. Ibi bizatera ibura ry’amazi mu bice hafi ya byose bigize Uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.”

Itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyasohoye, rivuga ko umuriro w’amashanyarazi uzabura hagati ya saa mbiri z’igitondo na saa kumi z’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru.

REG yavuze ko izaba ivugurura imiyoboro y’amashanyarazi ya “Abatoire na Skol”.

Iki kigo cyavuze ko iyi mirimo yacyo izasiga habayeho ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’uturere twa Nyarugenge, Gasabo, Rulindo na Gakenke.

WASAC mu itangazo yasohoye, yaboneyeho gusaba abatuye Umujyi wa Kigali gutangira kubika amazi hakiri kare kugira ngo hazaboneke ayo gukoresha.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Mwiriwe!
    ese kko ubu REG ibaye idakoze week yose ntago umujyi wa kigai wabona amazi?bivuze ngo WASAC ntabushobozi ifite bwo gukora idafite REG kuko ntibashije kwigurira generator sibyo. sinzi niba aba bagabo bareba iterambere aho rigeze kuburyo bashobora kubyuka mugitondo bagatanga itangazo nkri kubantu batuye umujyi wa kigali. ntanimpuwhe banagira

  2. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Mwiriwe!
    ese kko ubu REG ibaye idakoze week yose ntago umujyi wa kigai wabona amazi?bivuze ngo WASAC ntabushobozi ifite bwo gukora idafite REG kuko ntibashije kwigurira generator sibyo. sinzi niba aba bagabo bareba iterambere aho rigeze kuburyo bashobora kubyuka mugitondo bagatanga itangazo nkri kubantu batuye umujyi wa kigali. ntanimpuwhe banagira

  3. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Mwiriwe, biratangaje uburyo ikigo nk’icyi gishinzwe amazi kitabasha gukora mu gihe REG yafunze umuriro, bayikupiye umuriro idukupira amazi, kabaye!!
    Ubu se WASAC izi ko amazi ari ho Ubuzima bwacu bushingiye cyangwa?? Gusa ntaribi irakoze kutumenyesha hakiri kare, reka nge kuvoma.

  4. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Mwiriwe, biratangaje uburyo ikigo nk’icyi gishinzwe amazi kitabasha gukora mu gihe REG yafunze umuriro, bayikupiye umuriro idukupira amazi, kabaye!!
    Ubu se WASAC izi ko amazi ari ho Ubuzima bwacu bushingiye cyangwa?? Gusa ntaribi irakoze kutumenyesha hakiri kare, reka nge kuvoma.

  5. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Mwari mutaramenya se ko yagarutse ku ntangirir0 (retour à la case de départ) :
    SOMETIMES AVAILABLE

  6. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Mwari mutaramenya se ko yagarutse ku ntangirir0 (retour à la case de départ) :
    SOMETIMES AVAILABLE

  7. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Iki nicyo kikwereka ubujiji bw’abitwa ko bayobora ibintu by’inaha. Ni gute ikigo nka wasac gisoroma amafaranga mubaturage buri munsi kidashobora kwigurira Generator byibuze yatuma capital y’igihugu ikomeza kugira amazi. Shame

  8. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Iki nicyo kikwereka ubujiji bw’abitwa ko bayobora ibintu by’inaha. Ni gute ikigo nka wasac gisoroma amafaranga mubaturage buri munsi kidashobora kwigurira Generator byibuze yatuma capital y’igihugu ikomeza kugira amazi. Shame

  9. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Abanyamugi ahubwo baradabagiye, twe gahini duheruka amazi ya wasac mu itumba. Kuriyi mpeshyi tumenyereye kwinywera muhazi twaraniyakiriye nkuko byahoze mbere yo kwibohora. Wasac wapi rwose.

  10. WASAC yatangaje ko Kigali yose igiye kubura amazi
    Abanyamugi ahubwo baradabagiye, twe gahini duheruka amazi ya wasac mu itumba. Kuriyi mpeshyi tumenyereye kwinywera muhazi twaraniyakiriye nkuko byahoze mbere yo kwibohora. Wasac wapi rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *