img-20220723-wa0026.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin ari mu Rwanda (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Général de Brigade Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, ari hano mu Rwanda aho yasuye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Kuri uyu wa Gatandatu Gén Gbaguidi yasuye Icyicaro Gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi.

Gen F. Gbaguidi yavuze ko yasabwe na Perezida Patrice Talon wa Bénin kuganira n’uruhande rw’u Rwanda ku bibazo by’umutekano ndetse bakanasangizanya ubunararibonye.

Uretse kuganira na Gen Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barushyinguwemo.

img-20220723-wa0026.jpg

img-20220723-wa0023.jpg

img-20220723-wa0024.jpg

img-20220723-wa0025.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *