Prof. Néhémie Mwilanya wayoboye ibiro bya Joseph Kabila ubwo yari Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) abona ubutegetsi buriho bwirengagiza uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi buhari.
Mwilanya yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 22 Nyakanga 2022 ubwo yamurikaga igitabo cyerekeye kuri politiki y’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko M23 yubuye imirwano, yigeze gusenywa mu 2013, abari bayigize bahungira mu bihugu bituranye na RDC. Aremeza ko abasenye uyu mutwe n’ubu bagihari, babaye bagiriwe icyizere bakemura ikibazo cyawo.
Yagize ati: “Amakimbirane yabayeho, ubu aracyariho, kandi azahoraho. Ariko inyuma y’ibi bibazo, hari n’ibisubizo, gusa ntibyifashishwa. Ese ni uko tutabyitaho? Ni uko nta kwizerana? Turabyirengagiza? Ibi bibazo tubigeza ku batwumva. Igihugu cyacu gifite ibibazo, hari abayoboye iki gihugu, na bo bahuye na byo.”
Mwilanya abona ihuriro FCC ry’imitwe ya politiki iyobowe na Kabila nka Perezida w’icyubahiro, rikwiye kwifashishwa mu kibazo cya M23 nk’irifiteho ubunararibonye kandi bigakorwa mu bwizerane.


