U Burundi buremeza ko bushobora kuzababarira Gen. Niyombare na bagenzi be

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi iremeza ko ishobora kubabarira abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu mwaka w’2015.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 22 Nyakanga 2022, yatangaje ko ibibazo byari hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda byakemutse, keretse icy’aba rugicumbikiye.

Minisitiri Shingiro yagaragaje ko afite icyizere ko u Rwanda rushobora kuzemera kohereza aba bantu kuko ngo rutakwemera ko umubano warwo n’u Burundi uguranwa bo.

Yagize ati: “Nta gihugu gishobora kwemera ko ubutwererane bwacyo n’ikindi, cyane bihana imbibi, buguranwa agatsiko k’abagizi ba nabi badafite ahazaza ha politiki.”

Mu gihe bazaba boherejwe mu Burundi, Minisitiri Shingiro yasobanuye ko bazagezwa imbere y’ubutabera, bahamwa n’ibyaha bagatangira ibihano, ariko ngo igihe cyazagera bakaba bashobora guhabwa imbabazi.

Ati: “Mu gihe baba bagejejwe imbere y’ubutabera bw’u Burundi, bashobora gutangira ibihano ariko nta we ubizi ko nyuma y’imyaka runaka batakungukira mu byemezo bitandukanye birimo imbabazi za Perezida.”

Leta y’u Rwanda yasobanuye kenshi ko impamvu itabohereza ari uko ari impunzi, kandi ngo impunzi zifite amategeko mpuzamahanga azirengera, arimo n’aziha uburenganzira bwo kutoherezwa ku ngufu mu gihugu zahunze.

Minisitiri Shingiro yavuze ko nta tegeko mpuzamahanga rirengera abakoze coup d’état cyangwa abandi banyabyaha, bityo ngo kubohereza mu Burundi nta kibazo kirimo.

Ku isonga ry’abo u Burundi busaba u Rwanda harimo Maj. Gen. Godefroid Niyombare wayoboye iyi ‘coup d’éat’.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *