Kuri iki Cyumweru, Ukraine yatangaje ko izakomeza umugambi wo kohereza ibinyampeke mu mahanga biva ku Cyambu cyo ku Nyanja y’Umukara nyuma y’aho igitero cya misile kigabwe kuri Odesa giteye gushidikanya hibazwa niba u Burusiya buzubaha amasezerano agamije koroshya ibura ry’ibyo kurya ryatewe n’intambara bwagiranye na Ukraine na Loni.
Perezida Volodymyr Zelensky yamaganye icyo gitero cyo ku wa Gatandatu avuga ko ari “ubugome” bwerekana ko Moscou idashobora kugirirwa ikizere cyo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe umunsi umwe mbere yaho ahagarikiwe na Turkiya n’Umuryango w’Abibumbye.
Ikinyamakuru cya Leta, Suspilne, cyasubiyemo amagambo y’igisirikare cya Ukraine kivuga ko igitero cya misile kitibasiye ahantu hahunikwa ibinyampeke ku cyambu cyangwa ngo kigire ibintu byinshi cyangiza, kandi Kyiv yavuze ko imyiteguro yo kongera kohereza ibinyampeke ikomeje.
Minisitiri w’ibikorwa Remezo Oleksandr Kubrakov ku rubuga rwa Facebook yagize ati: “Turakomeza imyiteguro ya tekiniki yo gutangiza kohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi mu biva ku byambu byacu.”
Kuri iki Cyumweru, u Burusiya bwavuze ko ingabo zabwo zagabye igitero ku bwato bw’intambara bwa Ukraine ndetse n’ububiko bw’intwaro muri Odesa hakoreshejwe misile.
Amasezerano yashyizweho umukono na Moscou na Kyiv yashimwe nk’intambwe ya dipolomasi izafasha mu kugabanya izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi binyuze mu kongera kohereza ibinyampeke byavaga ku byambu bya Ukraine bipima toni zigera kuri 5 buri kwezi.
Ariko umujyanama mu by’ubukungu wa Zelensky yavuze kuri iki Cyumweru ko igitero kuri Odesa cyerekanye ko kohereza ibicuruzwa bishobora guhungabanwa.


