Abakora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Uburengerazuba baravuga bamaze kugera kuri byinshi byiza bishimira birimo kuba buri mucukuzi aba afite ubwiteganyirize, ubwishingizi ndetse na mituweli.
Umwe muri bo witwa Musabyimana Andre wo mu Karere ka Nyamasheke avugana na Bwiza yagize ati “Abacukuzi bose baba bafite assurance, ndetse n’ubwiteganyirize buratangwa. Na mituweli barazishyura cyane,”
Mugenzi we, Munana Emmanuel ukorera mu Karere ka Karongi, yemeza ko bamaze guca ubushomeri mu rubyiruko, ari nako bashyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.
Ati “ Icya mbere na mbere ni mu rwego rwo kurwanya ubushomeri, cyane cyane twita ku gitsinagore, tubaha akazi, kandi tubashishikariza kwitabira iyo mirimo tubaha amahugurwa yo kugirango barusheho kuyikunda no kuyimenya,”
Yongeyeho ko mu bikorwa rusange bahuriramo byo kwiteza imbere nk’iyo hari abatabasha kwiyushyirira mituweli babafasha.
Aba bacukuzi bavuga ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, batera ibiti n’ibyatsi aho bamaze gucukura ku buryo utapfa kumenya ko hacukuwe.
Dukundimana Pascal, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (Rwanda Mining Association) mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko bazakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu kurwanya isuri kandi bazakomeza kurwanya ubucukuzi butemewe n’amategeko.
Ati “…dufite abatekinisiye babyigiye bafite impamyabumenyi kuri buri kampani uba ushinzwe ibidukikije…aho twacukuye turahasubiranya tukongera kuhatera ibiti, ndetse tukagira n’uburyo bwo gukora ibyobo bikurikiranye bifata amazi tuba twakoresheje muri mine…”
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Burengerazuba, Bizumuremyi Emmanuel, yemeza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, agasaba gukomeza kunoza ubufatanye mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubucuruzi muri iyi ntara.
Ati “ Nka PSF dufata iyi association nk’inkingi ya mwamba mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu n’ubukungu bw’igihugu cyacu. Turabasaba gukomeza kunoza ubufatanye tugamije ngo tuzamure ubucuruzi muri iyintara yacu…”
Mu rwego rwo kurushaho kunoza ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda rikomeje kugenda rishyiraho ubuyobozi mu ntara zose z’igihugu, aho amatora yahereye kuwa Kane mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi, naho kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha akazakomereza mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze.
Muri iyi Ntara y’Iburengerazuba hasangwa amabuye y’agaciro arimo zahabu, coltan, lithium, Gasegereti, wolfram n’andi, ndetse n’ibigo bicukura amabuye y’agaciro bisaga 40 birimo iby’Abanyarwanda n’ibyabanyamahanga.


