Bamwe mu baturage bahungiye mu karere ka Kisoro muri Uganda imirwano yabereye mu mujyi wa Bunagana muri Kamena 2022, bavuga ko uwo umutwe witwaje intwaro wa M23 ufashe agiye kwiba ibya bagenzi be, akubitwa.
Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa VOA mu nkambi y’agateganyo ya Nyakabande bacumbitsemo, basobanuye ko bamwe muri bo bajya i Bunagana gushaka ibiribwa bibatunga buri igitondo, ku mugoroba bagasubira muri Uganda, nta kibahungabanyije.
Hari umugore wagize ati: “Ngendaga mu gitondo. Ni ugushaka ibiryo barya abana tukazana uturyo two kurya.” Abajijwe uko abarwanyi ba M23 babafata iyo bababonye bajya gusarura ibyo bahinze mu mirima yabo, yasubije ati: “Nda kibazo cabo.”
Umugabo na we ujya gushaka ibiribwa mu isambu yagize ati: “Iyo twambutse hariya hirya, nta kibazo kiba gihari. Uragendaga ugakora ibyo urakora, ukabona ukagaruka, bakagusurisha (gusora), ugasura ku two ufite; twaba ari utugori, ari iki, nuko ukabona ukatujana.”
Hari umuturage wavuze ko abarwanyi ba M23 baba barinda umutekano w’ibyo abahunze basize kugira ngo hatagira ababyiba, abakekwaho ubujura bakaba bahakubitirwa. Yagize ati: “Iyo babonye ugiye mu murima w’abandi, baragufata bakagukubita nabi cyane. N’iyo bagusanze ku nzu, bagusaba kwerekana urufunguzo, warubura bakagukubita.”
Abajijwe impamvu iyo ubuze urufunguzo rw’inzu bagukubita, uyu muturage yasobanuye ko baba baketse ko uri umujura. Ati: “Ko nta rufunguzo rw’iyi nzu ugira, urayishakaho iki?”
Ubwo M23 yari imaze gufata Bunagana tariki ya 13 Kamena 2022, yasabye abaturage bari bahunze gutaha, ibizeza kubarindira umutekano n’imitungo yabo. Hari abatashye, abandi bafata icyemezo cyo kuguma i Kisoro.
Abataratashye basobanura ko impamvu yabibateye ari uko baba bafite impungenge z’uko muri Bunagana imirwano yakubura hagati ya M23 n’ingabo za Leta zaba zishaka kuyigarurira, ubuzima bwabo bukaba bwajya mu kaga.
Basobanura kandi ko nta mibereho iri i Bunagana kubera ko amasoko yaho yafunze kuva M23 yahafata, kandi ngo n’amavuriro yaho ntagikora kuko abayakoreragamo na bo bahunze.


