Rwatubyaye yamaze guhitamo ikipe imwe yo mu Rwanda agomba kwerekezamo muri 3 yamwifuzaga

Sangiza iyi nkuru

Myugariro w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdoul, yamaze gufata icyemezo cyo kwerekeza muri AS Kigali nyuma y’igihe agirana na yo ibiganiro.

Rwatubyaye amaze iminsi hano mu Rwanda nyuma yo kuva muri Macedoniya ya Ruguru aho yakiniraga ikipe ya FC Shkupi yo muri iki gihugu.

Iyi kipe cyakora cyo amaze igihe kirekire atayikinira kubera imvune ikomeye yagize mu minsi ishize bikanaba ngombwa ko abagwa.

Rwatubyaye nyuma yo kugera i Kigali mu minsi ishize bivugwa ko yagiranye ibiganiro n’amakipe arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports yahoze akinira na AS Kigali yose yifuzaga kumusinyisha.

Kuri ubu amakuru avuga ko uyu musore yafashe icyemezo cyo kwerekeza muri AS Kigali yifuza kongera kuzamuriramo urwego rwe kugira ngo asubire hanze y’igihugu.

Impamvu uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda yahisemo AS Kigali ni uko izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup, bityo akaba ateganya kuyigaragazamo kugira ngo abengukwe n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko nta gihindutse muri iki cyumweru ari bwo Rwatubyaye azabonana n’ubuyobozi bwa AS Kigali, bakumvikana agahita asinya umwaka umwe w’amasezerano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *