Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko iki gihugu kimaze kugira ubushobozi bwo gucumbikira abimukira 200 bari mu bazoherezwa n’u Bwongereza, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022.
Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo, tariki ya 22 Nyakanga 2022, yabwiye abanyamakuru ko icumbi ry’aba bimukira ryamaze kuboneka ari inyubako ya Hope Hotel, ikaba ari yo ifite ubu bushobozi.
Makolo yasobanuye ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushakira abandi bimukira amacumbi mu buryo bwihuse, bitewe n’umubare wabo n’igihe bazohererezwa. Ashimangira ko iki gihugu kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ababarirwa mu bihumbi, bijyanye n’igihe amasezerano azamara.
Ikinyamakuru Daily Express cyabajije Makolo amafaranga u Bwongereza bumaze guha u Rwanda bigendanye n’aya masezerano, asubiza ko ari amapawundi miliyoni 120. Ati: “Ayoherejwe ku ikubitiro ni £ miliyoni 120. Aya yamaze kwishyurwa kandi turi kuyakoresha mu kwitegura.”
Makolo yavuze ko mu gihe guverinoma y’u Bwongereza ikomeje gukora ibishoboka ko ikemure inzitizi z’amategeko zigamije kuburizamo gahunda yo kohereza aba bimukira, u Rwanda na rwo rurakomeza kwitegura. Ati: “Ku ruhande rwacu, twiteguye kwakira abimukira, turi gukoresha iki gihe mu kwitegura kandi twizeye ko [gahunda] izakomeza.”
Mu bashaka kuburizamo iyi gahunda, harimo abasobanura ko u Rwanda nk’igihugu cyo muri Afurika atari ahantu heza ho kohereza abimukira, kubohereza byaha ari nk’igihano. Makolo yagaragaje ko uku ari ukwibeshya gushingira ku isura itari nziza ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi byerekana ko uyu mugabane ufite.


