Kuri uyu wa Kabiri, umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika, Brittney Griner, yasubiye mu cyumba cy’urukiko rw’u Burusiya rumukurikiranyeho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kumuviramo igifungo cy’imyaka 10 aramutse ahamwe n’icyaha.
Urubanza rw’uyu mukinnyi watsindye umudari wa zahabu inshuro ebyiri na Phoenix Mercury rwatangiye ku ya 1 Nyakanga ariko rumaze kuba kane gusa, rimwe na rimwe rukamara amasaha make. Mu rubanza rumwe yemeye ko yari agakoresho karimo amavuta y’urumogi ubwo yafatwaga ku kibuga cy’indege cya Moscou hagati muri Gashyantare, ariko akavuga ko nta bushake yari afite bwo kwica amategeko y’u Burusiya.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika bravuga ko gutinda k’urubanza ndetse n’amezi atanu amaze afunzwe byanenzwe cyane na bagenzi be ndetse n’abamushyigikiye bo muri Amerika, batangaje ku mugaragaro ko “afunzwe mu buryo butemewe,” amagambo yanenzwe n’abayobozi b’u Burusiya.
Griner yatawe muri yombi mu gihe hari mwuka mubi hagati ya Washington na Moscou mbere y’uko u Burusiya bwohereza ingabo muri Ukraine mu mpera z’uko kwezi. Bamwe mu bamushyigikiye bavuga ko afungiwe mu Burusiya gusa mu rwego rwo kugerageza kuzamugurana nk’imfungwa.
Icyamamare mu mupira w’amaguru muri Amerika, Megan Rapinoe mu cyumweru gishize yagize ati “afunzwe nk’imfungwa ya politiki, ikigaragara.”
Icyakora, na nyuma y’aho intambara itangiriye, Washington na Moscou byemeranyije guhererekanya imfungwa muri Mata, ubwo Umunyamerika, Trevor Reed, wafunzwe azira icyaha cyo gukubita umupolisi, yarekuwe akaguranwa Konstantin Yaroshenko, Umurusiya wahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. .


