Abasore batatu bo mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, ruzwi nk’imbonerakure, bamaze kwicwa n’abaturage mu gihe cy’icyumweru nyuma yo kubafatira mu cyuho barimo kwiba mu mirima y’ibitoki n’inyanya. Ibi bintu byabereye ku misozi ya Kagazi na Rusiga, muri Zone ya Cibitoke, muri komini ya Rugombo, Intara ya Cibitoke.
Ba nyir’imirima barasaba abapolisi kongera amarondo ya nijoro bitaba ibyo bakavuga ko bafashe icyemezo cyo kwiha ubutabera. Ubuyobozi bw’intara bwemeza ayo makuru kandi bugira inama abaturage yo kwirinda kwihanira.
Jacques Sindimwo na Fabrice Ndayisenga bari batuye ku muhanda wa 5, umusozi wa Kagazi na Manirampa uzwi ku izina rya Ninja wabaga ku muhanda wa 11, umusozi wa Rusiga muri komini ya Rugombo bishwe n’abaturage barakaye. Nyuma yo kubafatira mu mirima y’inyanya n’urutoki.
Umwe mu bayobozi b’ibanze muri iki gice yagize ati: “Izi Mbonerakure zishwe bikabije zakoreshaga imyambaro y’abapolisi n’abasirikare mu gukora ibyaha byabo nijoro.” Avuga ko aba bajura bambaraga gutya kugirango bayobye uburari.
Nyir’imirima yisobanuye avuga ko yitabaje ubutabera bw’abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ivuga.
Yakomeje agira ati: “Twagiye tureba inshuro nyinshi ntacyo dukora ubujura busubirwamo mu mirima yacu. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kurinda imirima yacu no kwica abajura ”.
Abaturage bavuga ko batakizera polisi n’inzego z’ubutabera. Bashinja ubutabera kurekura buri gihe imbonerakure zihinjwa rimwe na rimwe ubujura. Bemera ko bahisemo kwihanira.


