Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Rukara, ni yo yakorewemo iki kizamini

Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’

Sangiza iyi nkuru

Saa mbiri z’igitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2022, abakandida bahatanira umwanya w’umukozi ushinze inozamubano n’itumanaho (Public Relations and Mass Communication Officer) n’umunyamabanga ushinzwe imari (Secretary to Finance) mu karere ka Musanze bazindukiye mu kizamini cy’akazi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara riherereye mu karere ka Kayonza.

Ntabwo ikizamini cyatangiye saa mbiri z’igitondo nk’uko byari byateganyijwe kuko abakandida basobanuriwe ko habanje kubaho ikibazo cy’ibura rya interineti isanzwe yifashishwa mu bizamini bikorerwa ku rubuga rwa Minisiteri ishinzwe abakozi n’umurimo (MIFOTRA).

Abakandida bategereje amasaha agera kuri atatu, batangira ikizamini saa tanu n’iminota 35 z’amanywa nk’uko byagaragaye muri sisiteme (system) ya MIFOTRA, aho byanagaragaye ko kigomba kurangira saa munani n’iminota itanu z’amanywa.

Abahatanira umwanya w’ushinzwe Itumanaho ntibahiriwe

BWIZA yabonye urutonde rw’abakoze iki kizamini, isanga abahatanira uw’Itumanaho ari 21, mu gihe ku itangazo ry’akarere ka Musanze ryashyizweho umukono na Meya Ramuli Janvier tariki ya 18 Nyakanga 2022 rigaragaza ko abakandida bemerewe guhatanira uyu mwanya ari 202.

Muri aba bakandida, umwe ni we watsinze iki kizamini, agira amanota 25 kuri 50. Yakurikiwe n’uwagize 24.5/50, uwa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu bagira 24/50, uwa gatandatu agira 23.5/50, uwa karindwi agira 22/50, uwa munani n’uwa cyenda bagira 21.5/50, uwa cumi agira 20.5. Uri ku mwanya wa nyuma (uwa 21) yagize amanota 13/50.

Ibi bisobanuye ko uwagize kimwe cya kabiri (½) ari we wemerewe gukora ikizamini cyo kuvuga (interview) cyagenewe amanota 50, akaba asabwa kuzagira byibuze igiteranyo cy’amanota fatizo 70% kugira ngo azegukane uyu mwanya. Arasabwa amanota byibuze 45/50 muri interview.

Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Rukara, ni yo yakorewemo iki kizamini
Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Rukara, ni yo yakorewemo iki kizamini

Iki kinyamakuru cyashatse kumenya impamvu abitabiriye iki kizamini babaye bake ugereranyije n’abari bemerewe kugikora bose uko ari 202, ibaza bamwe mu bagiye i Rukara, basobanura impamvu zitandukanye zaba zabiteye.

Umwe utashatse ko amazina ye ajya hanze, yasobanuye ko imwe mu mpamvu zabiteye ari uko inzego bireba zateganyije ko ikizamini kizakorwa saa mbiri za mu gitondo, akabona ko nk’uwari guturuka mu ntara y’Uburengerazuba byari kumugora kuba yageze i Rukara mbere cyangwa kuri iyi saha.

Mugenzi we bahuriye i Rukara yasobanuye ko hari bagenzi be bashobora kuba bataramenye ko ikizamini kizakorwa kuri iyi tariki kubera ko akarere ka Musanze kashyize itangazo ku rubuga (website) rwako gusa, mu gihe izindi nzego zoherereza abakandida ubutumwa bubamenyesha kuri ‘email’, cyangwa zikanakoresha ubutumwa bugufi (SMS).

Yagize ati: “None se niba bari bazi ko ikizamini nta manyanga arimo, kuki uburyo bwo kumenyekanisha ikorwa ry’ikizamini MIFOTRA ivuga, ni uko bagomba kukwandikira kuri email ndetse n’iyo umaze kwapulayinga barabikubwira, bakavuga ngo ‘nyir’ikizamini bazakumenyesha umunsi wo gukora examen, babicishije kuri email watanze cyangwa nimero ya telefone. Abandi bo baragiye bashyira agatangazo kuri website. Dutegetswe kuyisura se buri munsi? Ibyo bituma hari abantu batabimenya.”

Bavuga ko umwihariko w’Itumanaho wabuze

BWIZA yamenye ko aba bakandida babajijwe ibibazo 50, kandi ko abahataniraga uyu mwanya batabyishimiye kubera ko ngo hari higanjemo ibibazo by’ubumenyi rusange (La connaissance générale), hakaburamo umwihariko w’Itumanaho n’Inozamubano; bakaba basobanura ko ari yo mpamvu batsinzwe iki kizamini.

Bavuga ko ibibazo babajijwe byiganjemo ibyerekeye imiyoborere mu buyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nka MIFOTRA na RURA, ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Ibyihariye byerekeye uyu mwanya ngo ntibyarengaga bitatu. Umukandida yabajije umunyamakuru ati: “Ibibazo bitatu muri 50 se ubwo urumva biri transparent?”

Aba bakandida bakeka ko muri iki kizamini hashobora kuba harimo amanyanga, bashingiye ku mitegurire y’iki kizamini. Hari uwagize ati: “Iriya ntabwo ari exam, biriya ni uburiganya. Ubu nta wari kwemera ko bateguye ibitabaho keretse abonye ko ari umwe watsinze.”

Undi ashingiye ku buryo ibizamini kuri uyu mwanya bisanzwe bitegurwa mu nzego zitandukanye, yagize ati: “Ikizamini cya Communication Officer cyakagombye kuba gihuye n’iyo field, wenda ibindi bikaba ari connaissance general. Ntabwo Musanze ari yo ya mbere ikoze ikizamini cya Communication. Bagende barebe n’ibindi bizamini bya Communication Officer, barebe ngo bagiye bababaza ibihe? None se Musanze kuki yo yazana umwihariko?”

Iki kinyamakuru cyamenye ko akarere kateguye iki kizamini gafatanyije n’ishyirahamwe RALGA rishinzwe imiyoborere myiza mu turere tw’igihugu no mu mujyi wa Kigali, ari na ryo ngo ryafashe icyemezo cyo kohereza abakandida i Rukara.

Cyashatse kumenya icyo iri shyirahamwe rivuga kuri ibi bibazo abakandida bavuga ko bidafite aho bihuriye n’Itumanaho n’Inozamubano, Ntawukuriryayo Frederick ushinzwe itangazamakuru asubiza ati: “Wavugana n’Akarere.”

BWIZA yagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere, Ramuli Janvier, ku kibazo aba bakandida bagaragaje, mu masaha y’igicamunsi avuga ko ari mu nteko y’abaturage, asaba kumwandikira. Byakozwe nk’uko uyu muyobozi yabisabye ariko ntabwo araboneka ngo asubize.

Aba bakandida barasaba ko ikizamini bakoze cyashyirwa ahagaragara kugira ngo icyo bita akarengane bakorewe n’amanyanga cyangwa uburiganya bakeka ko birimo bigaragare.

Soma Izindi Nkuru

34 Responses

  1. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Akenshi iyo umuntu akoze examen agatsindwa nta kindi yavuga. Kuki batamenyesheje abakandida kuri email zabo? Ikindi waturuka Rusizi se ukagera i Rukara saa 8h00 za mugitondo? ntabwo byashoboka pe! Uturere tujye twibuka no gufata abari kuri waiting list batsinze ahandi mu tundi turere. Ese ikibazo cya connection cyo kizakemuka ryari? hari igihe umuntu atsindwa exam bitewe nuko connection yabuze cg se irimo kugenda buhoro. Nihashakwe site imwe yujuje ibisabwa byose hashobora gukorerwa examen atari hariya i Rukara. Kigali se cg UR Huye campus.

  2. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’

  3. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ibi muzabivemo by’ibizamini ubuse ninde uyobewe ibibera mubizamini njyewe narazinutse kugeza tsinze bakanyambura umwanya bakamfunga bakangerekaho ibyaha

  4. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’

  5. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ibi muzabivemo by’ibizamini ubuse ninde uyobewe ibibera mubizamini njyewe narazinutse kugeza tsinze bakanyambura umwanya bakamfunga bakangerekaho ibyaha

    1. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      Gusa tujye tunemera ko tugwije abaswa.
      Abantu biga nabi, bakimurwa mu bufindo bagakeka ko bazivana mu kizamini!

    2. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      Gusa tujye tunemera ko tugwije abaswa.
      Abantu biga nabi, bakimurwa mu bufindo bagakeka ko bazivana mu kizamini!

  6. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ibi muzabivemo by’ibizamini ubuse ninde uyobewe ibibera mubizamini njyewe narazinutse kugeza tsinze bakanyambura umwanya bakamfunga bakangerekaho ibyaha

  7. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ikigaragara ni uko n’umunyamakuru wa Bwiza yari mubahatanaga kandi batagize amahirwe.

    Hhhhhhhhhhh

    1. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      NAWE ARIKO WARAKOZE CYIRAKUNANIRA? UBUNDI INZIRA YO KUBONA AKAZI UNYUZE MUBIZAME N’INZIRA WIRINDA KURAMBIRWA KUKO NTUBA UZI IGIHE BIZAKUNDIRA.

    2. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      NAWE ARIKO WARAKOZE CYIRAKUNANIRA? UBUNDI INZIRA YO KUBONA AKAZI UNYUZE MUBIZAME N’INZIRA WIRINDA KURAMBIRWA KUKO NTUBA UZI IGIHE BIZAKUNDIRA.

  8. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ikigaragara ni uko n’umunyamakuru wa Bwiza yari mubahatanaga kandi batagize amahirwe.

    Hhhhhhhhhhh

  9. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Maze Imyaka10 nandika kurizi mbuga nsaba ko habaho databank yabakozi ku myanya yose. Ikizami kigakorwa rimwe mu mwaka abakozi bakajya ku rutonde hakurikijwe amanota. Ahabonetse umwanya hakarebwa ugezweho, ariko kubera inyungu bwite zabadakunda abanyarwanda birebaho gusa ntibashaka kurekura. Igihombo kiva mu kwirirwa abantu bazerera ngo barakora ibizami bya fake uwagishyira mu mafaranga yakubaka ibikorwaremezo byatanga akazi ku bihumbi by’abantu. Pliz mwa bategetsi mwe mubifite mu nshingano nimusubize agatima impembero birakabije kandi turarembye

    1. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      Ibyo ndabyumva neza! Nigute akarere gakoresha ibizamini abakandida bagatsinda bagafata abo bashaka nyuma gato cg igihe kimwe akarere kandi kagakenera abakozi basa neza nabo akarere kasize ntibabafate bagakoresha ibizamini!

    2. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      Ibyo ndabyumva neza! Nigute akarere gakoresha ibizamini abakandida bagatsinda bagafata abo bashaka nyuma gato cg igihe kimwe akarere kandi kagakenera abakozi basa neza nabo akarere kasize ntibabafate bagakoresha ibizamini!

    3. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      Ibyo ndabyumva neza! Nigute akarere gakoresha ibizamini abakandida bagatsinda bagafata abo bashaka nyuma gato cg igihe kimwe akarere kandi kagakenera abakozi basa neza nabo akarere kasize ntibabafate bagakoresha ibizamini!

    4. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      Ibyo ndabyumva neza! Nigute akarere gakoresha ibizamini abakandida bagatsinda bagafata abo bashaka nyuma gato cg igihe kimwe akarere kandi kagakenera abakozi basa neza nabo akarere kasize ntibabafate bagakoresha ibizamini!

  10. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Maze Imyaka10 nandika kurizi mbuga nsaba ko habaho databank yabakozi ku myanya yose. Ikizami kigakorwa rimwe mu mwaka abakozi bakajya ku rutonde hakurikijwe amanota. Ahabonetse umwanya hakarebwa ugezweho, ariko kubera inyungu bwite zabadakunda abanyarwanda birebaho gusa ntibashaka kurekura. Igihombo kiva mu kwirirwa abantu bazerera ngo barakora ibizami bya fake uwagishyira mu mafaranga yakubaka ibikorwaremezo byatanga akazi ku bihumbi by’abantu. Pliz mwa bategetsi mwe mubifite mu nshingano nimusubize agatima impembero birakabije kandi turarembye

  11. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Iki kizamini nticyigeze gitangazwa rwose. Nanjye nari shortlisted ariko nta butumwa nigeze mbona buntumira mu kizamini.

  12. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Iki kizamini nticyigeze gitangazwa rwose. Nanjye nari shortlisted ariko nta butumwa nigeze mbona buntumira mu kizamini.

  13. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Leta ikwiriye guhagurukira abayobozi bashyira imyanya kw’isoko kdi bazi neza ko bamaze kuyigurisha, ibi bizami birimo amanyanga menshi kuburyo nkeka ko naza ruswa zibyihishe inyuma

    1. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      uku niko mkuri kdi guca mujisho ntigushye, ubuse icyiswe kuramabagiza abayobozi ntimikizi. IBYABEREYE NYANZA NI ISHUSHO YIBINDI BIKORWA

    2. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
      uku niko mkuri kdi guca mujisho ntigushye, ubuse icyiswe kuramabagiza abayobozi ntimikizi. IBYABEREYE NYANZA NI ISHUSHO YIBINDI BIKORWA

  14. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Leta ikwiriye guhagurukira abayobozi bashyira imyanya kw’isoko kdi bazi neza ko bamaze kuyigurisha, ibi bizami birimo amanyanga menshi kuburyo nkeka ko naza ruswa zibyihishe inyuma

  15. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ibi bintu bya amanyanga turabirambiwe nibaduhe passport tujye kwishakira imirimo hanze naho ibyiwacu ni ruswa ijejete.ntaho uzwi niyo wakora ugatsinda ntacyo wabona ndakurahiye

  16. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ibi bintu bya amanyanga turabirambiwe nibaduhe passport tujye kwishakira imirimo hanze naho ibyiwacu ni ruswa ijejete.ntaho uzwi niyo wakora ugatsinda ntacyo wabona ndakurahiye

  17. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ikibazo uturere dufite nukudatangariza abakandida igihe bazakorera ibozami uturere twishi turi mukavuyo ntagahunda bafite

  18. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Ikibazo uturere dufite nukudatangariza abakandida igihe bazakorera ibozami uturere twishi turi mukavuyo ntagahunda bafite

  19. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Kudatangaza muburyo busobanutse nicyo kibazo, ikindi ibizamini bikorerwa kure bagashyiraho saa mbili,baba bumva turi butege indege?

  20. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Kudatangaza muburyo busobanutse nicyo kibazo, ikindi ibizamini bikorerwa kure bagashyiraho saa mbili,baba bumva turi butege indege?

  21. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Nanjye nari kuza gukora ikizamini kuri uyu mwanya ariko dore ikibazo:

    1) sinigeze menyeshwa ko nzajya gukora ikizamini (poor communication) haba email cg SMS
    2) Amatangazo yo kuri website y’akarere arajagaraye, kuburyo iyo ufunguye amatangazo, itangazo riza bwa mbere ni irya 2020, 2022, ugasanga iry’ukuri rigezweho riri nko kuri page ya 3, aha harimo ikibazo cya IT w’akarere.
    3) Kohereza email ku bakandida nta mafaranga bisaba kdi biroroshye, kuba batarandikiye abantu email, harimo ikibazo. Leta ibabaze impamvu.
    4) Kujyana ibizamini i Rukara, kuri IPRC Musanze na IPRC Kigali, na KIST Campus habuze Computer? Ibi byakozwe ngo abantu bacike intege, ntibajye gukora.
    5) Umuntu ushyira ikizamini saa mbili wese aba hari intego yihariye afite.

    Murakoze!

    Dukomeje gukora ibizamini gutya, ntabwo twazabona akazi.

  22. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    Nanjye nari kuza gukora ikizamini kuri uyu mwanya ariko dore ikibazo:

    1) sinigeze menyeshwa ko nzajya gukora ikizamini (poor communication) haba email cg SMS
    2) Amatangazo yo kuri website y’akarere arajagaraye, kuburyo iyo ufunguye amatangazo, itangazo riza bwa mbere ni irya 2020, 2022, ugasanga iry’ukuri rigezweho riri nko kuri page ya 3, aha harimo ikibazo cya IT w’akarere.
    3) Kohereza email ku bakandida nta mafaranga bisaba kdi biroroshye, kuba batarandikiye abantu email, harimo ikibazo. Leta ibabaze impamvu.
    4) Kujyana ibizamini i Rukara, kuri IPRC Musanze na IPRC Kigali, na KIST Campus habuze Computer? Ibi byakozwe ngo abantu bacike intege, ntibajye gukora.
    5) Umuntu ushyira ikizamini saa mbili wese aba hari intego yihariye afite.

    Murakoze!

    Dukomeje gukora ibizamini gutya, ntabwo twazabona akazi.

  23. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    urusaku gusa ababyitabiriye barabitsinze none uri mumatiku gusa mwabaswa mwe

  24. Musanze: Umuntu umwe mu bakoze ikizamini cy’ushinzwe Itumanaho ni we uzakora ‘interview’
    urusaku gusa ababyitabiriye barabitsinze none uri mumatiku gusa mwabaswa mwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *