Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu, Mutsinzi Antoine, avuga ko nk’ubuyobozi batananiwe gukurikirana ibibazo biterwa n’agatsiko k’abitwa ‘Abapari’ gaherutse gucukura ahubatse ibiro by’akagari bigasiraga ku manga, kakanataburura umurambo.
Abapari ni itsinda ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Murambi na Masoro, barimo abasezerewe n’ikigo gishinzwe ubucukuzi cya Rutongo Mine.
Abaturage bavuga ko bamaze igihe kinini babazengereza, bakangiza umutungo wabo urimo amasambu, ngo barangwa n’ubusinzi, urugomo; kandi ngo impamvu badahagarikwa ni uko baba “bakorana n’umuntu ukomeye” ubagurira amabuye bacukura.
Umuturage witwa Mukamurenzi watabururiwe umurambo w’umwana, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV tariki ya 25 Nyakanga, yavuze ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi no mu bugenzacyaha, bumusubiza ko cyabunaniye. Yagize ati: “No kuri RIB nagiyeyo. Ikibazo barakizi. Barambwiye ngo ikibazo cy’Abapari na bo ntako batagize, barabananiye.”
Abaturage bavuga ko abayobozi ku rwego rw’umudugudu bo bamaze kwegura bazira ikibazo cya Mukamurenzi. Hari uwagize ati: “Urwego rw’Umudugudu bo baraneguye kubera ikibazo cyabaye kwa Mukamurenzi.”
Bo ubwabo bavuga ko bagerageza gufata abagize aka gatsiko, ariko ngo iyo batabaje inzego z’ubuyobozi, zibabwira ko zitashobora gukemura iki kibazo. Arabaza ati: “Niba umuturage bari kumusenyera mureba, iyo isasu rivuze cyangwa intambara ibaye, umwanzi turamufata. Abo Bapari batunaniye gute ku buryo mwarengera umuntu?”
Visi Meya avuga ko ikibazo gikurikiranwa
Visi Meya Mutsinzi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Radio 10 mu gitondo cy’uyu wa 27 Nyakanga 2022, yabajijwe aho nk’ubuyobozi bageze bakemura iki kibazo abaturage bafitanye n’Abapari, asubita ati: “Ku kibazo cy’Abapari, ngira ngo ni ntuza tumaze iminsi dufite, ariko turi gukorana n’inzego zitandukanye. Wenda mpereye imbere gatoya, ikibazo cy’Abapari cyatangiye kera, ntabwo ari icy’ubu ngubu.”
Yakomeje ati: “Ariko icyo turimo gukora mu rwego rwo kubikemura ku bufatanye na Rutongo Mine n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’ikigo gishinzwe ubucukuzi, icyo twafashe kandi tubona kirimo gutanga umusaruro ni urwego rwo kuvuga ngo Abapari akenshi iyo bagiyemo, bavuga ko badafite akazi kandi bashaka ko Rutongo Mine ibaha akazi. Icyo twakoze hari abo twigeze gufata, bamwe bakajyanwa mu kigo cy’inzererezi, abujuje ibisabwa bakajyanwa mu nkiko, bamwe twarabahuguye ndetse tubahuza na Rutongo Mine, bakora koperative, ubu ikaba yarahawe akazi.”
Uyu muyobozi avuga ko mu gihe cya vuba hari abarenga bane baherutse gufatwa bamaze no gushyikirizwa inkiko. Ati: “Ubu recently harimo abafashwe barenga bane, bashyikirijwe n’inkiko kugira ngo bakurikiranwe, kugira ngo turebe ko icyo kibazo cyakemuka.”
Abajijwe icyakozwe ubwo imva y’uyu mwana yacukurwaga, umurambo ugatabwa ku gasozi, Visi Meya Mutsinzi yasobanuye ko abantu batatu batawe muri yombi bakurikiranweho iki gikorwa. Ati: “Ni byo nababwiraga, ubu tuvugana hari batatu bamaze kugezwa mu nzego z’ubutabera, bagize uruhare muri icyo gikorwa. Twabakanguriye guhita batanga ikirego, bakigejeje muri RIB ku bufatanye n’izindi nzego, turakorana, ubu bamwe bamaze gufatwa, bagiye gushyikirizwa ubutabera.”
Mukamurenzi avuga ko RIB n’izindi nzego zamubwiye ko ikibazo cy’Abapari cyazinaniye. Visi Meya Mutsinzi avuga ko atari ko biri. Ati: “Ntabwo ari uko itangazamakuru ryahageze. Bari bakirimo gushakishwa kuko bariya bagabo baracukura, mwajya kubafata, ugasanga bagiye, ugasanga bimutse, hagashira ukwezi. Ni urwo twirirwamo.”
Visi Meya yagaragarijwe ko ikibazo giterwa n’Abapari cyageze ku rwego rukabije, bigera aho bacukura n’ahubatse ibiro by’akagari, bigasigara ku manga. Yasubije ko nk’ubuyobozi batari kurwana na bo. Ati: “Ntabwo ubuyobozi turwana n’abaturage, icya mbere dufite ni ubukangurambaga.”


