Guterres yasabye Leta ya RDC kugeza mu butabera byihuse abakoreye urugomo MONUSCO

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kugeza mu butabera byihuse abakoreye urugomo abashinzwe umutekano bari mu butumwa bw’amahoro, MONUSCO.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022, abaturage bakoreye imyigaragambyo mu kigo cya MONUSCO giherereye mu mujyi wa Butembo, bakica umusirikare umwe ukomoka muri Maroc n’abapolisi babiri bakomoka mu Buhinde, bagakomeretse n’undi ukomoka muri Senegal, bari mu butumwa bw’amahoro.

Imyigaragambyo y’i Butembo yabaye mu gihe guhera ku wa 25 Nyakanga no mu mujyi wa Goma habereye indi, irimo iyabereye mu kigo cya MONUSCO, abaturage bagatwika, bakangiza ibikorwa by’iyi misiyo, bakanasahura ibikoresho ndetse n’ibiribwa.

Umuvugizi wa Guterres, mu butumwa yatambukije kuri uyu wa 27 Nyakanga, yagize ati: “Umunyamabanga Mukuru arashimangira ko igitero ku barinzi b’amahoro ari icyaha cy’intambara, anasaba ubuyobozi bwa Congo gukora iperereza ku byabaye, ikageza byihuse ababiri inyuma mu butabera.”

Aba baturage barasaba MONUSCO kuva muri RDC, bayishinja kunanirwa kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, bihungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *