Minisitiri ushinzwe ubushakashatsi muri siyansi no guhanga udushya mu ikoranabuhanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), José Mpanda Kabangu, yasabye abatekereza ko Abanyarwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ari abanzi babo kubanza gushishoza.
Minisitiri Mpanda yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’iwabo mu mujyi wa Mbuji-Mayi mu ntara ya Kasaï-Oriental ku Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2022.
Uyu muyobozi wavugaga ku ntambara ikomeje hagati y’ingabo za Leta ya RDC na M23 yatumye Abanyekongo birara mu Banyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda, bakabakorera urugomo, yagaragaje ko aba bibeshya ku kibazo kiriho.Yagize ati: “Abanzi ba RDC, Félix Tshisekedi si M23 n’Abanyarwanda. Mwitonde, [abanzi] bari muri twe.”
Yasobanuye ko abanzi babo ari abashaka ko uyu Mukuru w’Igihugu ava ku butegetsi. Yabasubije ati: “Tshisekedi azaba Perezida wa Repubulika 2023-2028. Yoherejwe n’Imana, Grand-Kasaï nimubyizere.”
Minisitiri Mpanda asa n’uwasubizaga abarimo Jean-Marc Kabund wasabye Abanyecongo kuzakura Perezida Tshisekedi ku butegetsi, mu matora ateganyijwe mu 2023, kuko ngo yananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.

4 Responses
RDC: Minisitiri Mpanda yabwiye abatekereza ko Abanyarwanda na M23 ari abanzi babo ko bibeshya
nukuri kbs icyodushaka numutekano kandi uzabone

Hahahahaha! Abandi baravuga imyaka 20 naho ngo Tsisekedi ni 5 gusa!!!! Koko abagabo bararutanywa!
RDC: Minisitiri Mpanda yabwiye abatekereza ko Abanyarwanda na M23 ari abanzi babo ko bibeshya
Hahahahaha! Abandi baravuga imyaka 20 naho ngo Tsisekedi ni 5 gusa!!!! Koko abagabo bararutanywa!