Uwahoze ari perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, arateganya gusubira mu gihugu cye ava muri Singapore aho yahungiye nyuma yo kuvanwa ku butegetsi n’imyigaragambyo ikaze y’abaturage, kubera ibibazo by’ubukungu, nk’uko byatangajwe n’umudepite wo muri Sri Lanka.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Nyakanga, Umuvugizi w’inama y’abaminisitiri, Bandula Gunawardena, yatangarije abanyamakuru ko Rajapaksa atari mu bwihisho ariko umunsi azagarukira uturamenyekana.
Abigaragambyaga benshi bavuga ko yakoresheje nabi imari y’igihugu, bigatuma ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka bikabije.
Perezida Rajapaksa yavuye muri Sri Lanka ku ya 13 Nyakanga yerekeza muri Maldives, mbere yo gukomereza muri Singapore ku ya 14 Nyakanga.
Yatanze ukwegura kwe nyuma gato yo kuhagera kwe, kwemerwa ku mugaragaro na Guverinoma ya Sri Lanka ku ya 15 Nyakanga.
Uwahoze ari perezida yahunganye n’umugore we n’abamurinda babiri. Nta budahangarwa agifite nk’ubwo yari afite nk’umukuru w’igihugu.
Singapore ivuga ko Rajapaksa atigeze asaba ubuhungiro bwa politiki igihe yahageraga.
Rajapaksa yari yabanje guhabwa viza y’iminsi 14 yo kuguma muri Singapore. Ariko yongerewe indi minsi 14, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Singapore kuri uyu wa Gatatu.
Kuva icyo gihe havuzwe byinshi kuri gahunda ye ishoboka, ndetse bamwe bavuga ko ashobora kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Icyakora Bloomberg yakomoje ku muyobozi wo muri Sri Lanka itavuze amazina ye, wemeza ko Rajapaksa yifuzaga gusubira i Colombo, mu murwa mukuru wa Sri Lanka.


