e032e1fadd282a97c87b41220c7390df.jpg

Kenya: William Ruto yisanze ari wenyine mu kiganirompaka cy’abakandida perezida

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Nyakanga, Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yagaragaye wenyine mu kiganirompaka cy’abahatanira gusimbura perezida Kenyatta mbere y’amatora yo ku ya 9 Mata, nyuma y’uko mukeba we w’ingenzi, Raila Odinga yari yatangaje ko atazakitabira mu mpera z’icyumweru gishize.

Abandi bakandida babiri, George Wajackoyah w’Ishyaka Roots, na David Waihiga Mwaure w’Ishyaka Agano, na bo ntabwo bagaragaye muri iki kiganirompaka.

Ku cyumweru, uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Raila Odinga, w’imyaka 77, nibwo yatangaje ko atazitabira ikiganirompaka hagati y’abakandida, aho itsinda rye ryatanze impamvu y’uko ngo hari ingngo zimwe na zimwe nka ruswa Ruto yashakaga kutavugaho muri icyo kiganiro bakumva ntacyo cyaba kimaze zitavuzweho.

Abateguye icyo gikorwa bari bavuze ko ikiganirompaka bitazakibuza kuba, bashimangira ko abayobora ibiganiro batazamenyesha abakandida ibibazo bazababaza mbere y’ikiganiro, kandi bari bizeye ko Odinga azahindura ibitekerezo.

e032e1fadd282a97c87b41220c7390df.jpg

Ariko kuri wa Kabiri, Ruto yisanze ari wenyine kuri stage, indi myanya yagenewe abakandida irimo ubusa, abazwa ibibazo n’abanyamakuru babiri nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.

Ruto akaba yagize ati: “Uwo duhanganye ntabwo ari hano kubera ko adafite gahunda, nta ntego afite”.

“Ntabwo ari hano kuko adashaka gusubiza ibibazo bitoroshye.”

unnamed.png

Ku ruhande rwe, Odinga yashyize imbere urugamba rwo kurwanya ruswa mu ngingo nyamukuru z kwiyamamaza kwe, mu gihe Ruto hari dosiye aregwamo ruswa kuva mu mwaka ushize.

Abajijwe gusubiza ibyo birego, visi perezida yarashubije ati: “Isambu iyo ari yo yose mfite nayibone byemewe n’amategeko.”

Yongeyeho ati: “Ndateganya muri manifesto yanjye kwita neza, mu buryo bwuzuye, mu nzego, ku rugamba rwo kurwanya ruswa.”

Perezida Uhuru Kenyatta ucyuye igihe, ntashobora kongera kwiyamamaza kandi yiyemeje gushyigikira Odinga nk’umuntu yumva wamusimbura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *