Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yasabye umuturage uvuga ko mu karere ka Rutsiro bashonje kwiririra n’urubyaro rwe, hanyuma agakuramaboko mu mufuka, agakora.
Ku wa 25 Nyakanga 2022, ibiro by’akarere ka Rutsiro byagaragarije kuri Twitter umusaruro w’ibirayi wavuye mu murenge wa Kigeyo, mu gihe cy’ihinga cya 2022 B. Biti: “Nteko mu murenge wa Kigeyo, akarere ka Rutsiro, ahahinzwe igihingwa cy’ibirayi. Muri season ya 2022 B hahinzwe Ha 10, habonetse umusaruro ugera kuri 25T (toni) kuri Ha.”
Uwitwa Mberabahizi ashingiye kuri ubu butumwa, yasabye ibiro by’akarere ka Rutsiro ko uyu musaruro wagezwa no muri Nyamasheke kugira ngo bahendukirwe, kuko bo ngo basanzwe babigura amafaranga y’u Rwanda (Frw) ari hagati ya 400 na 500 ku kilo. Ati: “Mubijyeze na Nyamasheke kuko igiciro cyiri hejuru 400-500 Rwf.”
Ndabarasa Kelly yasubije Mberabahizi ko ibiro by’akarere byabeshye, kuko ngo ibirayi muri Rutsiro bigura Frw 480 ku kilo, yerekana ko bihenze. Ati: “Barakubeshya natwe biragura 480 kd ari ho iwacu.” Muri iki kiganiro cyari gikomeje, Mberabahizi yahise atangara atya: “Ngaho da! None se ubwo niba iyo byeza bihanitse bityo, ubwo hirya no hino biraza kumera bite!!!”
Ndabarasa Kelly yasubije Mberabahizi mu bundi butumwa yibasira ibiro by’akarere, avuga ko ibyo katangaje ari ibinyoma. Ati: “Sinzi impamvu abayobozi bacu bakunda nshimwe nshimwe ishingiye ku binyoma. Nukuri inzara iratumaze barangiza ngo akarere kacu karacyize, kejeje ibirayi. Ese ibyo birayi twebwe abaturage batuye kano karere tutabona cg ngo ibiciro by’ibiribya bigabanuke biri hehe koko?”
Guverineri Habitegeko bigaragara ko yababajwe n’ubutumwa bwa Ndabarasa, yamusubije amusaba kwirira n’’urubyaro rwe, amubaza uwamuhaye inshingano yo kuvugira abaturage. Ati: “Iririre wowe n’urubyaro rwawe. Hanyuma niba ushonje ukure amaboko mu mufuka ukore. Abaturage urabavugira baguhaye izo nshingano?”
Iki kiganiro cyarangiriye ku butumwa bwa Ndabarasa bwasubizaga ubwa Guverineri Habitegeko ko icyo yanze ari “ibinyoma”, hamwe n’ubwa Mberahabizi wanzuye ko igisubizo cy’inzara ivugwa ari ugukora cyane, umusaruro ukaba mwinshi.

4 Responses
Guverineri Habitegeko yasabye uvuga ko muri Rutsiro bashonje kwiririra n’urubyaro rwe
Guverineri arasubiza yihagararaho nyamara ikibazo cy’inzara kirahari.