Ibihugu by’u Rwanda n’u Buhinde byiyemeje kurushaho gukaza umubano ushingiye ku buhahirane n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, aho kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Gashyantare mu rwego rw’uruzinduko Visi Perezida w’u Buhinde arimo mu Rwanda bishyira umukono ku masezerano agera kuri 3 y’ubufatanye yiyongera ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye.
Visi perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 5 mu Rwanda kuva kuri iki Cyumweru, aho ku ikubitiro yagiranye ikiganiro n’Abahinde baba mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akaba yabyutse ajya kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse anasura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena.
Visi perezida Hamid Ansari rero ntabwo yaje wenyine kuko yaje aherekejwe n’abashoramari bo mu gihugu cy’u Buhinde baje kwirebera aho bashora imari mu Rwanda, aba bakaba bagomba kugirana ibiganiro na bagenzi babo bo mu Rwanda bibera muri Kigali Convention Center.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amasezerano biteganyijwe ko ibihugu byombi bishyiraho umukono ni amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, amasezerano ku gukuraho za visa aho ku ikubitiro zizajya zikurirwaho abadipolomate n’abafite passport z’akazi nyuma bikazakomeza no ku baturage basanzwe, ndetse n’amasezerano ku bufatanye n’ubutwererane mu by’umuco n’ubukerarugendo.
U Rwanda n’u Buhinde bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubwumvikane mu nzego zitandukanye zirimo nk’ay’ubufatanye mu by’inganda nto yashyizweho umukono mu 2006, amasezerano y’ubwumvikane mu buhinzi no ku bikomoka ku matungo yo mu 2007, amasezearano mu bijyanye n’ingufu zivugururwa yo mu 2012 n’andi.
Nyuma y’izo gahunda yo kugaragarizanya ahashorwa imari haba mu Rwanda cyangwa mu Buhinde byagiye bigaragazwa n’abantu batandukanye, nibwo hakurikiyeho umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yavuzwe haruguru, akaba yashyizweho umukono imbere ya Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ndetse na Visi perezida w’u Buhinde, Hamid Ansali.
Mu ijambo rye nyuma y’uyu muhango, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yabwiye Visi Perezida w’u Buhinde ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwaziye igihe yizezwa ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, akomeza avuga ibyiza byo gushora imari mu Rwanda, aho yibukije ko mu Rwanda ari ahantu ha kabiri muri Afurika byoroshye gukorera business, ndetse ko u Rwanda ari igihugu kizirana na ruswa, ashishikariza abashoramari bo mu Buhinde kureba aho bashora imari mu nzego zitandukanye
Yavuze ko gushyira umukono kuri aya masezerano bifite akamaro k’ingenzi by’umwihariko amasezerano ku bijyanye n’ingendo z’indege, aho Kompanyi y’u Rwanda izatangira gukorera ingendo mu Buhinde guhera mu kwezi kwa Mata kandi ngo n’amahirwe ku mpande zombi.
Yasoje ijambo rye yizeza visi perezida w’u Buhinde ko u Rwanda ruzahora ruharanira ko umubano hagati y’ibihugu byombi uzagumaho kandi ukarushaho gushinga imizi.
Visi perezida w’u Buhinde yashimye abateguye iki gikorwa cy’inama ihuza abanyemari bo mu Buhinde no mu Rwanda ashima ko yayitumiwemo. Yavuze kandi ko ubwiza bw’Umujyi wa Kigali bigaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyiyemeje gutera imbere. Yongeyeho ko u Rwanda rwateye umugongo ibyarubayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukiyemeza gutera imbere.
Yibukije kandi ko bimwe mu byari byajyanye perezida w’u Rwanda mu Buhinde ubwo aherukayo, harimo no kureba uko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwakwikuba kabiri.
Visi perezida w’u Buhinde kandi yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bw’impande zombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com








