Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zamenyesheje Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un, wateguje ko azasiba Koreya y’Epfo ko umugambi we ushobora kumubera nk’umutego mutindi ushibukana nyirawo.
Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo Koreya ya Ruguru yizihizaga imyaka 69 imaze ibonye ubwigenge, Kim yatangaje ko Koreya y’Epfo nikomeza imyitozo ya gisirikare yayo na USA, azayishozaho intambara y’intwaro kirimbuzi, ayisibe n’ingabo zayo.
Kim wemeza ko iyi myitozo ari ubushotoranyi ku gihugu cye, yatangaje kandi ko amaze igihe yitegura guhangana na USA mu gihe yaba yivanze muri iyi ntambara ya Koreya zombi.
Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022, Umuvugizi w’ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga, Ned Price, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, asabwa kugira icyo avuga kuri iri jambo rya Kim.
Ned yavuze ko atari ubwa mbere Koreya ya Ruguru itangaje amagambo nk’aya kuko yabikoze no mu mezi cyangwa mu myaka yashize. Gusa ngo na yo ntikwiye gutungurwa yumvise na USA ivuga amagambo nk’aya.
Ati: “Ntabwo tugiye kubasubiza. Ndatekereza ko biboneye kuvuga ko DPRK (Koreya ya Ruguru) na yo itazatungurwa no kumva ubutumwa bwacu nk’ubwo, kandi ni byo twiyemeje mu rwego rwo kurinda Koreya y’Epfo n’u Buyapani, gahunda izakomeza kuba ndakuka.”
Ned yavuze ko ubusanzwe Koreya ya Ruguru iba ishaka guhungabanya amahoro n’umutekano w’amahanga, ari yo mpamvu USA ngo ikumira ubushotoranyi n’ibitero byayo, igakumira ko iki gihugu cyagera kuri gahunda zacyo z’intwaro kirimbuzi, ikarinda Abanyamerika n’ingabo zoherejwe mu karere n’umutekano w’ibihugu by’inshuti.
Uyu Muvugizi yashimangiye ko USA izakomeza gukorana na Koreya y’Epfo n’u Buyapani muri gahunda zirimo kurwanya umugambi wa Koreya ya Ruguru werekeye intwaro kirimbuzi.


