Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe kitarenze amezi 2 ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe nk’uko byatangajwe ubwo Minisitiri w’ibidukikije yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ingamba ifite zo gukemura ibibazo bikigaragara mu micungire y’ubutaka.

Ibibazo inteko ishinga amategeko yasabye ko Minisitiri w’Ibidukikije yatangaho ibisubizo mu magambo birimo kuba nta genamigambi ku mikoreshereze y’ubutaka, itangwa rya serivisi z’ubutaka ritanoze, ihuzwa ry’ubutaka ritazwi no ku bibazo byagaragaye bijyanye no kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda.

Ku bijyanye n’uturere tw’ubuhumekero tudafashwe neza, abaturage bo mu murenge wa Rubona Akarere ka Rwamagana baherutse kuganira na RBA, bayigaragarije ko bafite ikibazo ku mikoreshereze ya metero 50 zasizwe mu rwego rwo kurengera ikiyaga cya Mugesera.

“Noneho haza itegeko ryo kurengera ibiyaga mu Rwanda, ubwo bakuraho metero 50 zo kurengera ikiyaga ubwo nyuma ntitwongera kuhahinga hararara, ubwo nyuma haza umuntu arahahinga, ahingamo inyanya, ibishyimbo, pavUro ndetse n’itabi tubona ko ikibazo dufite nuko babungabunga ikiyaga cya Mugesera cyangwa bakadusubiza ikiyaga cyacu.”

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko hari ibibazo ku micungire y’ubutaka bikwiye gushakirwa ibisubizo nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Minisitiri w’ibidukikije Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye ibi bibazo bigiye gukemuka.

Ku kibazo cy’amafaranga yakwa abashaka guhererekanya ubutaka abadepite bagaragaje ko ikiguzi kiri hejuru minisitiri Mujawamariya yasobanuye ko bitarenze amezi abiri iki kibazo kizaba cyahawe umurongo.

Inteko rusange rusange y’umutwe w’abadepite yanyuzwe n’ibisubizo Minisitiri w’Ibidukikije yatanze mu magambo ku bibazo by’imicungire y’ubutaka, no ku bibazo byagaragaye bijyanye no kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije
    Ariko abadepite kuki batiga ibibazo bibabaza abaturage: babanze bamenye ibibazo bibaho muri mutation byananiranye gukrmuka kubera procedures zigoye zitanashiboka za Land center.
    Umuntu akamara imyaka atute mu samby/ukibanza bakamwima mutation kubera udukisa twa procedures.
    Abafute ibi biba,o ni benshi cyane.

  2. Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije
    Ariko abadepite kuki batiga ibibazo bibabaza abaturage: babanze bamenye ibibazo bibaho muri mutation byananiranye gukrmuka kubera procedures zigoye zitanashiboka za Land center.
    Umuntu akamara imyaka atute mu samby/ukibanza bakamwima mutation kubera udukisa twa procedures.
    Abafute ibi biba,o ni benshi cyane.

  3. Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije
    Nibyo mu karere ka Ruhango bizakemuka se?
    Cyeretse nibahindura nabakozi bose bakora mu bijyanye nubutaka kuko uburyo basuzugura ubagannye byo ntibyashira.

  4. Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije
    Nibyo mu karere ka Ruhango bizakemuka se?
    Cyeretse nibahindura nabakozi bose bakora mu bijyanye nubutaka kuko uburyo basuzugura ubagannye byo ntibyashira.

  5. Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije
    Nyabuneka minister mujye mureka kubeshya itangazamakuru no kwikuraho ikibazo, ubu imyaka ishize yose ibibazo by’ubutaka byarabananiye mumezi 2 nibwo mugiye kugikemura?
    Nti mukabeshye Kandi ubwo H.E aramutse abijyiyemo umunsi umwe byakemuka mwe mumaze imyaniko byaranze

  6. Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije
    Nyabuneka minister mujye mureka kubeshya itangazamakuru no kwikuraho ikibazo, ubu imyaka ishize yose ibibazo by’ubutaka byarabananiye mumezi 2 nibwo mugiye kugikemura?
    Nti mukabeshye Kandi ubwo H.E aramutse abijyiyemo umunsi umwe byakemuka mwe mumaze imyaniko byaranze

  7. Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije
    Inteko ishinga amategeko ikwiye gusubira mu kibazo mu mizi. Ninde ufite ubutaka? Urugero nitangaho nuko naguze ubutaka ariko nkumva bambwira ko ngomba kubukodesha. Mu myumvire yanjye numva ari ukunyiba yuko abo mpa ubwo bukode nta ruhare na rumwe bagize ngura iyo sambu. Ikibazo rero gishingiye ku kuba iyi Leta yariyemeje kutwambura utwacu.

  8. Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije
    Inteko ishinga amategeko ikwiye gusubira mu kibazo mu mizi. Ninde ufite ubutaka? Urugero nitangaho nuko naguze ubutaka ariko nkumva bambwira ko ngomba kubukodesha. Mu myumvire yanjye numva ari ukunyiba yuko abo mpa ubwo bukode nta ruhare na rumwe bagize ngura iyo sambu. Ikibazo rero gishingiye ku kuba iyi Leta yariyemeje kutwambura utwacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *